[ Topic : Ubutumwa bw'umubyeyi ]
Sujet : Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma Date : 23/09/2009, 11H28
Auteur :
madice
Njye kuba uwo Byishimo n'abandi bakurikiranira bugufi ibye batigaragaza si igitangaza, icyangombwa ni ubutumwa batugezaho. Ubutumwa si ubwabo, ni ubwa BIKIRA MARIYA na Yezu Kristu. Abo kandi turabazi ni ubwo abenshi tugira ukwemera gucye.

Byishimo ni igikoresho, igihe nikigera azigaragaza kuko ubutumwa buvuga ko abenshi umubyeyi yagiye akoresha babavugije amahiri abandi bakabafunga, abandi bakicwa. Ibuka ko Yezu nawe yaje ntahite yigaragaza ko ariwe Mucunguzi kugeza ni aho Yohani umubatiza agize ugushidikanya akohereza intumwa ze kumusobanuza ariko akamucira amarenga kuko igihe cyo kwigaragaza cyari kitarakagera.

Dore ibyo dusabwa gukora ngo tube tuboneye imbere y'Imana:
- Kwicuza ibyaha mu ntebe ya Penetesiya
- Gusiba kurya no kwibabaza (jeune et pénitence)
- Kujya mu misa, guhazwa no gushengerera
- Kuvuga Rozari kenshi
-Kuvuga ishapule y'ububabare
- gutura u Rwanda Umwami Yezu Kristu
- Kubabarirana no kwiyoroshya
- Gusoma ijambo ry'Imana

Mbega urebye ni ibyo Kiliziya isanzwe idusaba gukora ni uko abenshi babaye abahakanyi kubera kudasobanukirwa, cyangwa kubura ubasobanurira neza ibyo bashidikanya kandi wemera nyine ibyo avuga atari ugushakisha.

Tusaba Imana ngo izatugirire impuhwe ku munsi izatoranya abayo.


Jesus est mon Seigneur et mon Roi

Profil membre

Message modifié le 05/11/2009 a 17H29, par madice
Sujet : Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma Date : 06/10/2009, 23H41

Auteur :
mugisha
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 20/09/2009
---------------------------------------

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati :

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo!

BY. : Uraho Mama!

B.M. : Mwana wanjye, umeze ute?

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, ingendo munkoresha ni nyinshi, Mama maze kunanirwa.

B.M.: Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze kuko si wowe wikoresha ni jye, imbaraga si izawe nitwe tuziguha. Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose ntawe urobanuye, uti mugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye, ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane n’abana banjye benshi bakomeje kurengana, benshi bari kujyanwa mu mazu y’imbohe, abandi bakomeje kurigiswa, abandi bakomeje guhunga igihugu ari mwe bahunga.

Mwe bayobozi bakuru, bana banjye, nabasabye kunamura icumu muranga murananira, mbasaba gutanga imbabazi muranga murananira bisa nk’aho mbabwirije ngo mukomereze aho, ariko noneho nimureke ibyavuzwe byuzuzwe.

Bana banjye mwumva ibyo mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa, mugerageze gusenga mutwiyambaze kuko ibyo nakomeje kubabwira ni amarenga nabaciraga ariko uwumva yarumvise, utumva niyirorerere kuko amazi arenze inkombe.

Bana banjye, uyu munsi ndashaka ko buri muntu yicuza ibyaha bye. Bana banjye mwicuze, mwicuze, mwicuze inzira zikigendwa. Bana banjye, nimwicuze, mwicuze, mwicuze kuko benshi muri mu nzira itariyo, cyane cyane ndabwira urubyiruko. Urubyiruko ndarwihanangirije, ndarwihanangirije, nakomeje kurwihanangiriza inshuro nyinshi none benshi bari kuganisha mu rwobo. Yego n’abandi ni uko ariko igiti kigororwa kikiri gito, kuko mu rubyiruko harimo abarenze Shitani izajya yikoreshereza, gusa batagira ukwicuza ndetse bagahugira ku murimo umwe gusa ntihagire ikindi batekereza, yabona mugenzi we akora akibwira ko yasaze cyangwa ari ibyo yigira, ko yihaze akavuga ko Kanaka yihaze ngo agire ibintu kugira ngo bamukunde, bamurebe.

Mwana wanjye, ongera umbwirire abantu bose, uti isi mutuye mwayihinduye umwanda, amategeko Imana yabahaye ntimukiyitaho na mba none hagati aha mugiye kugubwaho n’ishyano kandi ibi mbabwiye bigiye guhera mu Rwanda.

Bana banjye, ubu Shitani irimo irategeka, ubu yicaye ku ntebe iri kwitegekera impande zose z’igihugu, irimo iratuma abantu benshi bangana, barabeshyerana, imiryango myinshi igiye gushiraho, abantu benshi bataye ukwemera. Bana banjye, ndabasaba kugira ngo mugendere mu nzira zo kwitsinda no kwicuza. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’umubiri ngo mubashe kwigomwa, gutsinda irari ry’imibiri yanyu kugira ngo mubeshyuze ikinyoma cyakwiriye hose, kiri kuyobya benshi mu bana banjye bashakira umunezero mu bintu no gushimisha imibiri yabo.

Benshi muri bo bariye ibiryo birimo uburozi buturuka ku busambanyi no ku biyobyabwenge, itangazamakuru riyobya abantu na za senema, pornographie biramunga bikababaza nk’igisebe cy’umufunzo kinuka. Uburyo bwo gutumanaho bwabaye uburyo buhumanya imitima, ikwirakwizwa ry’ubugome n’icyaha birerekanwa ku mugaragaro nk’aho ari icyiza gifite agaciro berekana. Niyo mpamvu bana banjye mwanyiyeguriye, mbasabye kumpa ingufu nyinshi zo guhongerera, zimfasha kubaka urukundo, gukumira mbuza ikibi gukwira. Ndabasaba gusiba ku buryo bw’imibiri yanyu kugira ngo mushobore gutsinda irari ry’imibiri yanyu ririho, ryo gushimisha imibiri yanyu.

Mwana wanjye, ubu butumwa bugeze ku Banyarwanda bose, ari uwakiriye cyangwa se utarakiriye, bose burabareba ntutinye kubutanga.
Ndashaka ko nta n’umwe utungurwa kuko igihe kigeze, n’utabwakiriye abe yabimenye.

Bambwirire ko ibi byose muri gupfa umwana wanjye arabirimbuye na mwe atabasize. Bana banjye nguyu wa munsi ubaguye gitumo kandi narababwiye kuva kera. Bana banjye, urukundo mbakunda nirwo rutumye mbereka ko mbabaye kugira ngo mwisubireho nibura hagire urokoka.

Ni benshi batakira ibi mvuga kubera amaraha barimo. Bana banjye, umwana wanjye agiye kubereka ko ariwe utanga umunezero. Mwana wanjye, mbwirira abakiriye, uti ni mwe mutumye ntangaza ibi kugira ngo mutagubwa gitumo, nimuhore rero mwiyejeje kuko mutazi umunsi n’isaha, nimuhabwe aya masakaramentu, Penetensiya no guhazwa, utabatije nawe nabatizwe, musabe Imana imbabazi mureke kwiyemera mwicishe bugufi nk’uko umwana wanjye yicishije bugufi imbere y’ikiremwamuntu.




Mwana wanjye, mbwirira abana banjye bose banyakiriye, bambwirire, uti ndabona harimo ab’ijujuta bavuga ngo barambiwe gutegereza; bambwirire uti mugiye gutwarwa n’ibintu, bambwirire ejo badakomereka baramutse batunguwe kuko igihe kirageze kugira ngo umwana wanjye yerekane ukuri kose.

Mwana wanjye, mbwirira abantu bose ko mbabaye cyane. Bana banjye imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira kandi narababwiye kera, kandi ibi mbabwira nta gihe mubitegereje, igihe ni iki murimo nta kindi mutegereje.

Mwana wanjye, ongera ubambwirire, uti kubona n’abo nakubise akanyafu ntacyo bibabwiye ngo bahinduke!


BY.: None se Mama, ko mbona ubabaye cyane hakorwa kugira ngo icyago cya kirimbuzi ukomeza kutubwira kitatugeraho?

B.M.: Mwana wanjye, ntacyakorwa uretse kuzuzwa kw’ibyahanuwe. Mwana wanjye, urabona uko uyu munsi umwana wanjye ameze, ubutaha uburakari afite uyu munsi buzaba busumbye ubungubu afite kandi ngusabye kutazongera kuvuga ngo nimbababarire. None se ko mwe mutambabarira, none se bana banjye aho nahereye mbinginga nkabona ntacyahindutse, bana banjye imyaka maze mu gihugu cyanyu ntegereje guhinduka kwanyu noneho ndabahebye. Reka ibyahanuwe bisohore.

Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda, uti nababuriye kuva kera mwanga kumva none mugiye kumvishwa n’ikibando. Mwana wanjye, ongera umbwirire Abanyarwanda, uti natumwe n’umwana wanjye muransuzugura, nawe ubwe yariyiziye mumutera utwatsi, bana banjye nimushaka mwumve cyangwa mwirorerere kuko nta gisigaye.

Bana banjye, uburakari bw’Imana bugiye kubisukaho kubera kutumva kwanyu mwibereye mu mitungo gusa. Uyu munsi wa none mvugiye ku mugaragaro kuko ibyabaye mu Rwanda byatewe n’urukundo ruke n’ubu rero niko bimeze nta garuriro.

Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda, uti mwasuzuguye intumwa zanjye nabatumyeho birambabaza, none mugiye kugubwaho n’ishyano. Mwana wanjye, ongera umenere Abanyarwanda iri banga: “Umwana wanjye agiye kwitegekera isi icyicaro cye kiri mu Rwanda”. Bambwirire, uti “uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera”. Abanyarwanda ntabwo muzi ikirezi mwambaye, bambwirire, uti umwana wanjye yarangije kwicara muri kino gihugu cy’u Rwanda. Bambwirire, uti imirimo yose ikorerwa ku isi hose, bambwirire, uti amategeko agiye guturuka mu Rwanda kuko umwana wanjye ari ho yicaye. Yego Imana iba hose ariko mumenye ko intumwa umwana wanje agiye gukoresha ari Umunyarwanda, iyo ntumwa ni yo igiye kuzenguruka isi yose itanga amategeko ikoreshejwe n’umwana wanjye Yezu.

Abanyarwanda nakunze, abanyarwanda nkunda, Abanyarwanda nzahora nkunda, nimumbabarire muntege amatwi ariko abatemera kuyantega mumenye ko iyo wahinze ingano, isarura riragera wajya guhunika ingano urumamfu urarutwika. Abemeye kwambara ikirezi nikibizihire, abatemeye kucyambara nibajye mu mwanya babyiganiye.

Bana banjye, ndabakunda ariko mwe mwanze kwakira urukundo mbakunda. N’ubwo mwanga kwakira urukundo mbakunda ariko jye sinareka kubakunda. Ariko se bana banjye ko mbasaba gukundana mukanga iyi si muzayitegekesha ayo macakubiri yanyu? Ni yo mpamvu rero umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo gusa kugira ngo ibyateguwe byuzuzwe.

Bana banjye, igihe kirageze kibuzuriyeho. Bana banjye nabasabye guhinduka murananira none nimureke ibyavuzwe bisohore. Ariko se bana banjye ntabwo mwishimiye uwo munani mbahaye! Bana banjye nimurangwe n’urukundo ruranga abana b’Imana. Bana banjye, ibikomeye biraje birabugarije.

Bana banjye, imvura y’amahindu igiye kubisukaho kandi izarokoka bake kubera kutumva kwanyu kw’Abanyarwanda.

Bana banjye, Imana yakunze u Rwanda kubera Umwami w’u Rwanda yararumutuye, yararwakiriye none mwe buzukuruza be nimutunge umunani w’abasokuruza banyu. Bana banjye, murambeshya ngo murasenga, nabasabye kurutura umwana wanjye murananira.

Bana banjye murananiye dore igihe nahereye mbabwira ko mbakunda murananira, namwe mukanga kumpa urukundo mbakunda, ahubwo mukavuga ngo mutegereje impuhwe zanjye. none se nzagira impuhwe ngeze he? Bana banjye, nta mitungo yanyu nshaka, ndashaka urukundo rwanyu gusa.

Bana banjye, Umunyarwanda yise umwana we ngo “Mpore ndengane” Ni ko se, Abanyarwanda murandenganyiriza iki ra? Hashize igihe kirekire mundenganya, ni yo mpamvu nsanze ari ngombwa kubibutsa isezerano umwana wanjye yagiranye n’Umwami wanyu i Nyanza. Ko igihe kigeze kugira ngo umugambi wuzuzwe.

Mwana wanjye, soma Mt1,21-25. Mwana wanjye, bambwirire uti mwakumviye nka Yozefu Imana yamubujije kwegera umugeni yasabye yakoye arabyemera none Abanyarwanda ndabatumaho intumwa ntimuzumve ahubwo mugashaka kuzica, n’utakiriye yakwicecekera akareka ubugambanyi.

Mwana wanjye, mbwirira Abanyarwanda, uti mbifurije kuzashyikirana n’umwana wanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya, mwagabiwe n’Umwami wanyu.

Bana banjye ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye, mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagagifu.Amina. Bana banjye, ndagiye nzagaruka ubutaha.

Ngaho murakoze. Murakagira Imana.



------------------------------------------------------------
Sujet : Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma Date : 12/10/2009, 22H29
Auteur :
m'pere
Urakoze mugisha kugeza kuri rubanda nyamwinshi inkuru nziza ya Byishimo ahawe n'Umubyeyi.Bijya gutangira i Kibeho muri 1981, abantu babifashe nk'umukino.Umubyeyi arira amalira y'amaraso, babyita ibikino.
Ababwira ko abona abantu bambaye ibibabi, bitwaje uduhili, bica icyo bahuye nacyo cyose.
Ko imigezi y'uzuye imirambo, abantu bati vuga uvuye aho.
Magayane ni ubwo atavugaga ko atumwe n'Umubyeyi, ibyo yavuze byose bimaze kwigaragaze kugeza kuri bitatu bya kane, hasigaye biriya Byishimo arimo atubwira, kandi bihuye n'ibya Magayane ijana ku ijana.Abumva barumve, dushikame dusenge, amavi akoboke.
Twihane, tubabarirane, twilinde kubesherana, kurwizaho imitunga tugambanira bagenzi bacu kandi byose tuzabisiga.
Ugira ngo si ukuli azasome igitabo cya mwen SILAKI.Umubyeyi ababe hafi, kandi muhinduke koko ibikoresho by'amahoro, kuko ingororano yanyu iteganijwe mu ijuru.
Uwumva arumve, ntimukabyite imikino.
Faites une large diffusion.
Sujet : Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma Date : 12/11/2009, 23H36

Auteur :
mugisha
UBUTUMWA NYAGASANI YEZU NA BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 20/10/2009
---------------------------------------

Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza, ati :

NY. : Byishimo mwana wanjye, uraho, umeze ute?

BY. : Papa, meze neza gahoro, ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi cyane, maze kunanirwa!

NY. : Mwana wanjye, ibyo nkomeje kukwereka niko bimeze kuko igihe kigeze ngo bisohore.

BY.: Papa, binteye ubwoba, iyo mbibonye ntabwo nsinzira na rimwe.

NY.: Mwana wanjye, biriya ubona byose nkomeje kukwereka ni ibyo wabwiwe byose, niko bimeze. Ibimenyetso byinshi mwarabibonye, noneho rero nta gisigaye amazi agiye kurenga inkombe kandi narababwiye. Kuva kera nabatumyeho intumwa nyinshi n’abahanuzi ntimwazumvise ahubwo mwibereye mu tuntu n’utundi. Muri mu mitungo gusa, ibyo byose rero mukangisha mugiye kujyana nabyo.

Mwana wanjye, ongera unsuhurize Abanyarwanda bose ntawe urobanuye, uti mugire amahoro kandi mugwize andi. Bambwirire, uti uyu munsi ndiyiziye, ndiyiziye, ndiyiziye. Ndagarutse kandi musa n’abari kubwirwa ibyanyuma. Ndaje, ndaje, nje guhorera abana banjye bari kurengana hirya no hino muri iki gihugu kuko narababwiye muranga murananaira. Dore aho nahereye mvuga ariko mwanze kunyumva.

Bayobozi, bategetsi b’iyi si, ndongeye ndababwiye, ibyo nabasabye gukora nta na kimwe mwumvise, ahubwo murahimba udutsiko hirya no hino ngo ni amashyaka ra. Bana banjye, nta mashyaka yandi nshaka mu gihugu cyanjye. Ibi byose mukomeje gupfa, byose ngiye kubirimbura na mwe ntabasize kuko mwarambabaje cyane.

Bana banjye, ndiyiziye, ndiyiziye, nje guhorera abana banjye bakomeje kurengana hirya no hino muri iki gihugu cyanyu cy’u Rwanda. Ndiyiziye , ndiyiziye, ndiyiziye. Nje kurengera abana banjye benshi bakomeje kurengana. Benshi bakomeje kurohwa mu buroko, abandi bakomeje kurigiswa, abandi bakomeje guhunga igihugu arimwe bahunga, mwebwe bayobozi bakuru. None rero igihe kirageze ngiye guhorera abana banjye, ngiye guhorera abana banjye bose bakomeje kurengana. Igihe kirageze ngiye kwishungurira inyangamugayo.

Mwana wanjye kandi, ubu butumwa uhite ubutanga nta bwoba ufite hatagira n’uvuga ko ntacyo yamenye. Bambwirire, uti sinshaka akarengane kanyu mwe bayobozi bakuru ba kino gihugu.
Bategetsi, bayobozi mwabonye ibimenyetso byinshi, ntacyo mwitayeho. Ngiye kubereka ikindi kimenyetso kimwe kandi mugiye kubibona. Mugiye gupfa amashyaka, rimwe rigiye kurwanya irindi kubera ukwikubira kwa bamwe, ibyo mugiye kubibona vuba. Benshi mubyumva muzamenye ko ibyo navuze njyewe n’umubyeyi wanjye, biri kuzuzwa.


B.M.: Byishimo mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose, ari abakiriye n’abatakiriye, ngo mwese nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Mwana wanjye, komeza ubambwirire, uti naravuze ntumwe n’umwana wanje Yezu, nawe ubwe yariyiziye, nawe yariyiziye ubwe aravuga bisa nk’aho tubabwiye ngo nimukomereze aho. Twabatumyeho intumwa nyinshi, ahubwo benshi mwabahinduye abasazi ariko noneho cya gihe nababwiye kirageze amazi agiye kurenga inkombe.

Bana banjye, mwahawe igihe gihagije cyo gupfusha ubusa, ariko noneho ndabahebye. Uwumvise yarumvise, ahasigaye rero mubimenye, mwarabwiwe ntacyo ntavuze. Ahasigaye mwitegure kuko mugiye kugubwaho n’ishyano. Imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake. Murumve namwe iyo mvura iyo ariyo. Mubyumve ntagisigaye.

Bana banjye, intango imaze kuzura kandi igiye gusandara, izasandarana benshi muri iki gihugu, mubyumve kandi sibwo bwa mbere nabibabwira. Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda ariko mwe mwanze kwakira urukundo mbakunda.

Bana banjye, mbisubiyemo, imvura y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake, niyo mpamvu bana banjye mwanyiyeguriye nongeye kubasaba ingufu nyinshi zimfasha guhongerera, kubaka urukundo, nibura hagire urokoka muri kino cyago cya kirimbuzi kigiye kubagwirira.
Bana banjye, icyago gikomeye cya rurangiza kirabugarije kandi kibaguye gitumo.

Bayobozi, bategetsi, nimwe mubwirwa cyane, mumenye ko nta gisigaye, ibimenyetso mwarabibonye bihagije, muramenye rero ejo ntihazagire uvuga ngo ntacyo yamenye.

Bana banjye, reka nongere mbacire uyu mugani. “Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona kandi umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi”. Bana banjye, muramenye ntihagire usobanuza iyo migani mbaciriye iyo ariyo.

Bana banjye nkomeje kubabwira, umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri. Nabasabye kenshi kunamura icumu muranga murananira, mbasaba gutanga imbabazi muranga murananira.


Bana banjye, mureke ibyavuzwe bisohore. Bana banjye ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma ariko bana banjye mwe mwumva ibyo mvga kandi mukabishyira mu bikorwa, mupfukame musenge muvuga Rozari n’ishapulre y’ubabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, nibura hagire urokoka.

Bana banjye, ibi mbabwira birakomeye mubimenye. Uwumva uyu munsi niyumve, utumva ni akazi ke, kuko nta gisigaye. Bana banjye, ngaho mubane na njye urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi.

Bana banjye, mbifurije kuzashyikirana n’umwana wanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya mwagabiwe n’umwami wanyu i Nyanza.
Bana banjye, mbahaye umugisha, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

Bana banje ngaho ndagiye nzagaruka ubutaha. Muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange, namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Muramenye ningaruka nzasange hari icyahinduts, cyane cyane ndabwira mwe mwanyiyeguriye.

Mwana wanjye nawe uramenye sinzongere kugutuma ngo utinde gusohoza ubutumwa kuko iyo ngutumye hari benshi bukiza, uramenye rero kandi ntuzinube kuko igihe kigiye kugera ngo uhembwe.

BY.: Ariko Mama, igihe mwambwiriye ngo nzahembwa, nzahembwa gihe ki?

B.M.: Mwana wanjye kora ibyo nshaka kandi nifuza. Uravuze ngo “ndananiwe” kuko imbaraga si izawe nitwe tuziguha, naho igihembo kirahari simvuze icyo aricyo.

BY.: Urakoze Mama, nzagukorera, nzakugwa inyuma, aho ushaka hose uzahantume ntabwo nzongera kwinuba kandi kwinuba sijye ni imbaraga nke za muntu.



________________________

Message modifié le 12/11/2009 a 23H38, par mugisha
Sujet : Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma Date : 13/11/2009, 20H09
Auteur :
SUGIRA
--- Message d'origine ---
~ UBUTUMWA NYAGASANI YEZU NA BIKIRA MARIYA BAHAYE BYISHIMO
~ KU ITARIKI YA 20/10/2009
~ ---------------------------------------
~
~ Nyagasani Yezu yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza aransuhuza, ati :
~
~ NY. : Byishimo mwana wanjye, uraho, umeze ute?
~
~ BY. : Papa, meze neza gahoro, ingendo mukomeje kunkoresha ni nyinshi cyane, maze kunanirwa!
~
~ NY. : Mwana wanjye, ibyo nkomeje kukwereka niko bimeze kuko igihe kigeze ngo bisohore.
~
~ BY.: Papa, binteye ubwoba, iyo mbibonye ntabwo nsinzira na rimwe.
~
~ NY.: Mwana wanjye, biriya ubona byose nkomeje kukwereka ni ibyo wabwiwe byose, niko bimeze. Ibimenyetso byinshi mwarabibonye, noneho rero nta gisigaye amazi agiye kurenga inkombe kandi narababwiye. Kuva kera nabatumyeho intumwa nyinshi n’abahanuzi ntimwazumvise ahubwo mwibereye mu tuntu n’utundi. Muri mu mitungo gusa, ibyo byose rero mukangisha mugiye kujyana nabyo.
~
~ Mwana wanjye, ongera unsuhurize Abanyarwanda bose ntawe urobanuye, uti mugire amahoro kandi mugwize andi. Bambwirire, uti uyu munsi ndiyiziye, ndiyiziye, ndiyiziye. Ndagarutse kandi musa n’abari kubwirwa ibyanyuma. Ndaje, ndaje, nje guhorera abana banjye bari kurengana hirya no hino muri iki gihugu kuko narababwiye muranga murananaira. Dore aho nahereye mvuga ariko mwanze kunyumva.
~
~ Bayobozi, bategetsi b’iyi si, ndongeye ndababwiye, ibyo nabasabye gukora nta na kimwe mwumvise, ahubwo murahimba udutsiko hirya no hino ngo ni amashyaka ra. Bana banjye, nta mashyaka yandi nshaka mu gihugu cyanjye. Ibi byose mukomeje gupfa, byose ngiye kubirimbura na mwe ntabasize kuko mwarambabaje cyane.
~
~ Bana banjye, ndiyiziye, ndiyiziye, nje guhorera abana banjye bakomeje kurengana hirya no hino muri iki gihugu cyanyu cy’u Rwanda. Ndiyiziye , ndiyiziye, ndiyiziye. Nje kurengera abana banjye benshi bakomeje kurengana. Benshi bakomeje kurohwa mu buroko, abandi bakomeje kurigiswa, abandi bakomeje guhunga igihugu arimwe bahunga, mwebwe bayobozi bakuru. None rero igihe kirageze ngiye guhorera abana banjye, ngiye guhorera abana banjye bose bakomeje kurengana. Igihe kirageze ngiye kwishungurira inyangamugayo.
~
~ Mwana wanjye kandi, ubu butumwa uhite ubutanga nta bwoba ufite hatagira n’uvuga ko ntacyo yamenye. Bambwirire, uti sinshaka akarengane kanyu mwe bayobozi bakuru ba kino gihugu.
~ Bategetsi, bayobozi mwabonye ibimenyetso byinshi, ntacyo mwitayeho. Ngiye kubereka ikindi kimenyetso kimwe kandi mugiye kubibona. Mugiye gupfa amashyaka, rimwe rigiye kurwanya irindi kubera ukwikubira kwa bamwe, ibyo mugiye kubibona vuba. Benshi mubyumva muzamenye ko ibyo navuze njyewe n’umubyeyi wanjye, biri kuzuzwa.
~
~
~ B.M.: Byishimo mwana wanjye, ongera umbwirire abana banjye bose, ari abakiriye n’abatakiriye, ngo mwese nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Mwana wanjye, komeza ubambwirire, uti naravuze ntumwe n’umwana wanje Yezu, nawe ubwe yariyiziye, nawe yariyiziye ubwe aravuga bisa nk’aho tubabwiye ngo nimukomereze aho. Twabatumyeho intumwa nyinshi, ahubwo benshi mwabahinduye abasazi ariko noneho cya gihe nababwiye kirageze amazi agiye kurenga inkombe.
~
~ Bana banjye, mwahawe igihe gihagije cyo gupfusha ubusa, ariko noneho ndabahebye. Uwumvise yarumvise, ahasigaye rero mubimenye, mwarabwiwe ntacyo ntavuze. Ahasigaye mwitegure kuko mugiye kugubwaho n’ishyano. Imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake. Murumve namwe iyo mvura iyo ariyo. Mubyumve ntagisigaye.
~
~ Bana banjye, intango imaze kuzura kandi igiye gusandara, izasandarana benshi muri iki gihugu, mubyumve kandi sibwo bwa mbere nabibabwira. Bana banjye ndabakunda, ndabakunda, ndabakunda ariko mwe mwanze kwakira urukundo mbakunda.
~
~ Bana banjye, mbisubiyemo, imvura y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake, niyo mpamvu bana banjye mwanyiyeguriye nongeye kubasaba ingufu nyinshi zimfasha guhongerera, kubaka urukundo, nibura hagire urokoka muri kino cyago cya kirimbuzi kigiye kubagwirira.
~ Bana banjye, icyago gikomeye cya rurangiza kirabugarije kandi kibaguye gitumo.
~
~ Bayobozi, bategetsi, nimwe mubwirwa cyane, mumenye ko nta gisigaye, ibimenyetso mwarabibonye bihagije, muramenye rero ejo ntihazagire uvuga ngo ntacyo yamenye.
~
~ Bana banjye, reka nongere mbacire uyu mugani. “Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona kandi umuvumvu yagitse umuzinga usarurwa n’abandi”. Bana banjye, muramenye ntihagire usobanuza iyo migani mbaciriye iyo ariyo.
~
~ Bana banjye nkomeje kubabwira, umwana wanze kumvira se na nyina yumviye ijeri. Nabasabye kenshi kunamura icumu muranga murananira, mbasaba gutanga imbabazi muranga murananira.
~
~
~ Bana banjye, mureke ibyavuzwe bisohore. Bana banjye ubu butumwa busa n’ubwa mbere na nyuma ariko bana banjye mwe mwumva ibyo mvga kandi mukabishyira mu bikorwa, mupfukame musenge muvuga Rozari n’ishapulre y’ubabare kuwa kabiri no kuwa gatanu, nibura hagire urokoka.
~
~ Bana banjye, ibi mbabwira birakomeye mubimenye. Uwumva uyu munsi niyumve, utumva ni akazi ke, kuko nta gisigaye. Bana banjye, ngaho mubane na njye urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi.
~
~ Bana banjye, mbifurije kuzashyikirana n’umwana wanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya mwagabiwe n’umwami wanyu i Nyanza.
~ Bana banjye, mbahaye umugisha, ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.
~
~ Bana banje ngaho ndagiye nzagaruka ubutaha. Muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange, namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Muramenye ningaruka nzasange hari icyahinduts, cyane cyane ndabwira mwe mwanyiyeguriye.
~
~ Mwana wanjye nawe uramenye sinzongere kugutuma ngo utinde gusohoza ubutumwa kuko iyo ngutumye hari benshi bukiza, uramenye rero kandi ntuzinube kuko igihe kigiye kugera ngo uhembwe.
~
~ BY.: Ariko Mama, igihe mwambwiriye ngo nzahembwa, nzahembwa gihe ki?
~
~ B.M.: Mwana wanjye kora ibyo nshaka kandi nifuza. Uravuze ngo “ndananiwe” kuko imbaraga si izawe nitwe tuziguha, naho igihembo kirahari simvuze icyo aricyo.
~
~ BY.: Urakoze Mama, nzagukorera, nzakugwa inyuma, aho ushaka hose uzahantume ntabwo nzongera kwinuba kandi kwinuba sijye ni imbaraga nke za muntu.
~
~
~
~ ________________________
~
~ Message modifié le 12/11/2009 a 23H38, par mugisha

Mugisha, Imana iguhe umugisha nyine ku bw'ubu butumwa utugezaho!
Sujet : Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma Date : 13/11/2009, 22H45

Auteur :
mugisha
Birunvikana Sugira,

Ubu butumwa twese butugereho hatazagira uvuga ko atarabizi wamugani. Kuva muri les années 80 Bikira mariya na Yezu baradusuye i kibeho ntitwabunva, none batugiriye impuwe barongera baradusura. Natwe rero tubereke ko dushobora kurenga intege nke za muntu tukabagarukira n'urukundo rwabo rukinjira mubanyarwanda.
Sujet : Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma Date : 03/12/2009, 17H07

Auteur :
mugisha
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 18/11/2009
---------------------------------------

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza nuko arambwira, ati :

B.M. : Uraho mwana wanjue ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo!
BY. : Uraho Mama!
B.M. : Umeze ute?
BY. : Mama, meze neza gahoro nawe urabibona kuko ingendo mukomeje kungoresha hirya no hino mu bana bawe ni nyinshi sinkiruhuka.
B.M. : Mwana wanjye, zikore kuko si wowe wikoresha, imbaraga si izawe nitwe tuziguha. None rero mwana wanjye, ihangane ukomeze ukore ugushaka kwanjye n’umwana wanjye kandi igihe kigiye kugera maze uhembwe.
BY. : Ariko se Mama, aho mwahereye mubimbwira nzahembwa ryari?
B.M.: Mwana wanjye ni iyo bitaba ibyo kuri iyi si, uzabona iby’ijuru kandi mwana wanjye, nongere nkwihanangirize, ninguhamagara nkagutuma ngo jya aha n’aha, uzajye uhita ugenda ntukazuyaze kuko uwo nzaba ngutumyeho hari icyo mushakaho.

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose, uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanje rubasakaremo.

Bana banjye, uyu munsi ndagarutse kuko mbabaye. Bana banjye, ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane na kino gihugu n’Abanyarwanda banze guhinduka. Mbabajwe n’abana banjye benshi bakomeje kurigiswa, bakomeje gushyirwa mu buroko, abandi bakaba bakomeje guhunga igihugu ari mwebwe bahunga.

Mwebwe bayobozi bakuru, nongeye mbisubiyemo. Nabasabye kunamura icumu muranga, mbasaba gutanga imbabazi muranga murananira bisa nk’aho mbabwiye ngo nimukomereze aho. None rero bana banjye, nimureke ibyavuzwe byuzuzwe kuko nta gisigaye. Simbabwiye umunsi cyangwa isaha ariko igihe ni iki nta kindi, umwaka ni uyu murimo. Uwumva yumve, utumva nawe ni akazi ke kuko narababwiye, amazi agiye kurenga inkombe. Imvura nyinshi y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bakeya. Ibi mbabwira nta gihe kindi mubitegereje, uretse iki murimo.

Bana banjye nimusenge, nimusenge, nimukirukiza ivanjili y’umwana wanjye, ntakizababuza kumererwa neza kuri roho zanyu. Ubwo ndabwira babandi banyiyeguriye bumva ibyo mbabwira.

Umwana wanjye yarababaye, baramutoteza, baramuhindanya ariko ntibyamubujije kuba Umwami w’isi n’ijuru. Namwe rero mubabare, babatoteze ariko igihe cyo kubahorera kirageze kuko umwana wanjye ntatana n’umusaraba. Umwana wanjye apfana amagambo menshi mu mutima we. Umwana wanjye atwara umusaraba yishimye. Umwana wanjye iby’isi abibonamo ubusa. Namwe rero bana banjye, ibitotezo mufite nimwihangane bigiye kuzabaviramo ibyishimo. Nawe rero mwana wanjye, nujya uhura n’imibabaro ntukinube ahubwo ujye uhora wishimye.

BY. : Mama, n’ubundi ibyo mukomeza kunyereka bibi ndabyishimiye kandi nta kinaniza, None se imyaka icumi tumaranye ni ubusa. Rero ntacyo ntazi, gusa ni uko umuntu ari umuntu kuko hari ibyo munyereka sinsinzire. Reba nk’ubu ibyo mukomeje kunyereka binteye ubwoba.

B.M. : Ikindi kandi mwana wanjye ntihakajye hagira ukubaza ibibonetse byose kuko ntacyo batazi. Uzakubaza ibidafashije ujye umusubiza, uti iyo izuba ryarenze ntabwo rikebanuka.

Bana banjye, mutege amatwi mbasobanurire uyu mugani ariko iyindi mbacira ntihazagire n’umwe musobanuza. Iyo izuba ryarenze ntirikebanuka, ni ukuvuga ko iyo izuba ryarenze ritongera kurasa. Muri uwo mwanya kandi ko igihe cyagiye kiba kitakigarutse, ni ukuvuga ko ibyavuzwe bihita hakazaho ibindi, kandi iyo umuntu apfuye arahambwa ntabwo wongera kumubona, nta kindi gisobanuro kirenze icyo.

Bana banjye, iwanyu murahinga, mukabagara, mugasukira, kuki mutabagarira Imana ngo muyisukirire imitima maze isengesho ryose riyiboneze, nyamara hateye inzara Imana mwayibuka. Izuba rirava mukavuza induru, muti Nyagasani duhe imvura, imvura yagwa ngo Nyagasani imyaka iraboze nimuduhe izuba ariko nababwira nti nimusenge, mukantera utwatsi.

Bana banjye, gusaba murabizi ariko gutanga muragundira. Icyakora cyo bana banjye sininuba ko musaba iyaba mwansabanaga urukundo cyangwa se mukansabana gutekereza atari ugusaba kubera ko mubabaye cyangwa se muguweho n’ibyago. Bagarira yose ntuzi irizera n’irizarumba. Terura uruhinja ruzakura rungane nawe, rukwishimire icyiza warukoreye.

Bana banjye, reka nongere mbacire umugani: Muramenye ntimuzabe inzinduramaguru ngo mube inzimbwamagambo, sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Bana banjye agakara gasiga akandi ariko ntigasiga akako.

BY. : Mama, uyu munsi mbwira ibyo ushaka umuja wawe ndumva.

B.M. : Ese mwana wanjye; kuki ufite impumu?

BY.: Mama, ni ukubera ko naniwe. Mama, urabona akanya kose tumaranye ariko ujya wibuka ko ndi umuntu ntari nka mwe.

B.M. : Bana banjye, ntimukishimire na rimwe kugenda nk’ihene bashoreye cyangwa inka bahuye. Uje gusenga atazi ikimuzanye, asubirayo ubusa. Bana banjye ukwiyoroshya no kwicisha bugufi byose ntabyo mumpa ahubwo muranyanga, mwirirwa mumvuga uko ntari. Ahaniri rero, abajya gusenga badafite ku mutima, abo rero abenshi ntacyo bacyura, bagenda ubusa.

Bana banjye nkunda, nimucishe make mwitonde kuko mwese nabahaye urukundo, mbaha impuhwe kandi uwo nyoboye wese ku rugendo azajya agera iyo ajya amahoro.

BY : Ariko se Mama, ya nyenyeri mwanyeretse yakomeje kumurikira cyane. Buriya rero Mama, numvaga nishimye cyane kuko ijoro ryose nabonaga ari ku manywa. Yamurikiye numva ndishimye cyane, nabonaga ari inyenyeri icanye cyane. Ariko Mama, ndagusaba kumpa urumuri nk’uru igihe cyose ndetse n’abagukunda bose nabo ubamurikire.

Mama, ndavuga ngo ndababaye, ariko noneho mfite ibyishimo birenze, ubu sinabona uko mbivuga.

B.M.: Bana banjye, nabatumyeho kenshi mwanga kumva mukomeza kuntera utwatsi, none mukaba mugiye kugubwaho n’ishyano. Bana banjye narababwiye mwanga kunyumva, nabatumyeho kenshi muntera utwatsi. None rero bana banjye, nimureke ibyavuzwe bisohore. Bana banjye igiti kinini kigiye guhirima n’amashami yacyo, nta shami gisigaranye.

Bayobozi, bategetsi b’iyi si, muragowe, muragowe cyane kuko igihe kigeze mugiye kubazwa byinshi mwakoze kuko kenshi nabasabye gutanga imbabazi muranga. Mbasaba kunamura icumu muranga, bisa nk’aho mbabwiye ngo nimukoreze aho. Bayobozi, bategetsi ba kino gihugu, mufite byinshi mugiye kuryora, dore mvugiye ku mugaragaro ntihazagire n’uwitwaza ko ntacyo yumvise.

Bana banjye, umwana wanjye arababaye, arababaye cyane. Ababajwe cyane n’abana be benshi bari kurengana hirya no hino muri kino gihugu. Bana banjye, dore mvugiye ku mugaragaro, ibi mbabwira nta gihe mubitegereje igihe ni iki murimo nta kindi. Simvuze isaha cyangwa umunsi, ariko umwaka ni uyu kuko mugeze ku ndunduro.

Bana banjye, icyago gikomeye cya rurangiza kirabugarije kandi kizarokoka bake. Bana banjye, narababwiye mwanga kumva ariko noneho mugiye kumvishwa n’ikibando. Bana banjye, amazi arenze inkombe kuko mugiye gutungurwa kuko ibyo nabasabye byose nta na kimwe mwakoze.

Bana banjye ibyavuzwe byose bigiye kuzuzwa nta kadomo na kamwe kagabanutsemo. Abana banjye mubatoteze, mubice urw’agashinyaguro ariko ntimuzabamaraho, no hanze hari abana banjye benshi, nabo ngiye kubongerera imbaraga mbazane nk’uko namwe nabazanye. Nabo barasaba uko bwije n’uko mukeye gusubira mu gihugu cyabo, mubimenye rero igihugu si icyanyu. Uru Rwanda ni urw’umwana wanjye kuko yarangije kurwicaramo. Mubimenye ubu turwicayemo.

Bana banjye, murugarijwe impande zose z’igihugu, ubu Shitani iri gukorera ku mugaragaro, irimo irayobya benshi mu bana banjye, ariko bana banjye, mubimenye igihe cyo gutsindwa kwayo kirageze.

BY. : Ariko Mama, ko ukomeje kunyereka ibintu byinshi bibi binteye ubwoba, kuko singisinzira na rimwe mbese nsigaye mpagaze nk’igiti.

B.M. :Mwana wanjye, kuki ufite ubwoba, none se hari ikintu utazi? Mwana wanjye ibyo ukomeje kubona niko bimeze. Ariya maraso ukomeje kubona atemba niko bimeze. Mu minsi iri imbere niko bigiye kumera, mba nkwereka rero uko ibintu bimeze. Ikindi kandi mwana wanjye, ntuzongere kuvuga ngo umwana wanjye nababarire. None se ko mwe mutamubabarira?

BY. : Mama, ko mfite ubwoba?

B.M.: Mwana wanjye, wigira ubwoba nimureke ibyavuzwe byuzuzwe.

Bana banjye, icyago cya rurangiza kirabugarije kandi kibaguye gitumo. Kirabugarije, simvuze umunsi cyangwa isaha ariko igihe ni iki murimo nta kindi.

Bana banjye, uwumva yumve, utumva ni akazi ke kuko ubwatsi bwo munsi y’inzira no haruguru bigiye guhura. Bana banjye kandi mwumva ibyo mvuga mukabishyira mu bikorwa, nimuhumure aho muri hose nzabahagararaho, nzabarinda.

Bana banjye, nimupfukame muvuge Rozari buri munsi n’ishapule y’Ububabare kuwa kabiri no kuwa gatanu kandi mutisabiye mwe gusa, mwibuke n’abandi benshi bakomeje kuntera umugongo kuko muribo hagira urokoka.

Bana banjmye nkunda, ndabasaba niba mubona intege zanyu ari nkeya, ndabasaba Ndakuramutsa Mariya icumi kugira ngo musabire urubyiruko rutuye iyi si yose cyane cyane urw’u Rwanda rwanyu ariko kandi bana banjye, n’ubwo mbabwiye gutyo ntakwibagirwa Rozari kuko mugomba kuyitura ariko kandi bana banjye, ntamananiza mbashyizeho uretse ko ari mwe mwinaniza.

Mwana wanjye ubu butumwa bugeze ku bantu bose, ari abatuye kino gihugu n’abandi bose bari mu mpande zose z’isi bose burabareba.

Bana banjye, nongere mbibutse, umuntu wese uzavuga ishapule buri munsi akayivugana ukwiyoroshya, azahabwa inkunga imurinda ivuye mu ijuru kuko icyo gihe mu bihe bibi azarindwa na njye, jye umubyeyi wanyu, cyane cyane muyivuge muri ibi bihe bibi mugezemo, bibugarije no mu gihe cy’urupfu rwanyu muzapfa neza ntabwo muzapfa urubatunguye kuko muzaba murinzwe n’umutima wanjye wa kibyeyi. Muzigira mu yindi si nshya y’amahoro.

Bana banjye, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.

Bana banjye ngaho murakoze, murakagira Imana.
___________________________
Sujet : Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma Date : 03/12/2009, 21H12
Auteur :
Mwinsetsa
Yeweeeeee!!Iyo nsomye ibi bintu bintera ubwoba pe.Maze igihe mbisoma nkabisubiramo kenshi nukuri.Ariko rero hari ikintu nshaka gusobanuza.Yaba Mugisha cg undi wese wabishobora yansubiza.
Mu byukuri nemera Imana;
Ariko hari amadini cg se amatorero atemera Bikira Maria wajyayo ngo bamwe basenga ibishushanyo kdi ugasanga baragusobanuriye banakoresheje Bible pe rimwe na rimwe ukaba convencu rwose,ubundi wajya mu Kiliziya bati amadini y'inzaduka mbese mubyukuri njyewe ntabwo nsobanukirwa rwose.Kiriziya nayigiyemo ndetse nigeze no kujya i Kibeho ari ku itariki 15/8 mbona ibintu bitangaje pe no mu madini yandi nagiyeyo naho mbona ibindi bitandukanye.Numva rero muri jyewe narayobewe inzira nakurikira pe.Uwabasha kunsobanurira neza atagendeye ku marangamutima y'idini rye yaba amfashije.Ubundi ndifuza kwiga kuvuga ishapule uzumva yafata akanya ko kunyigisha yambwira nkamuha adresse yanjye akazabinyandikira.
Mbaye nshimiye buri wese uzafata igihe cyo gusoma msg yanjye no kunsubiza.
Murakoze.
@ MWINSETSA.
Sujet : Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma Date : 03/12/2009, 21H18
Auteur :
Mwinsetsa
Mumbabarire nanditse convencu aho kwandika convaincu.Murakoze urwo rurimi nubundi ngo rwaranaciwe sinzongera.
Sujet : Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma Date : 03/12/2009, 23H44
Auteur :
isaro2
uraho,
njyewe nagirango ngusubize ko uko numvise ubutumwa bwose bw'imana aho wasengera hose icyangombwa nuko usenga uwiteka imana y'ijuru n'isi ugapfukama ugasenga numutima wawe wese imana iba ihari naho ishapure :

-Ikimenyesto cy'umusaraba
-Ndemera imana patiri
-Dawe uri mwijuru
-Ndakuramusta Mariya 3

-Wubahwe patiri
Iyibukiro ryambere
Dawe uri mwijuru
Ndakuramusta Mariya 10

-Wubahwe patiri
Iyibukiro rya kabiri
Dawe uri mwijuru
Ndakuramusta Mariya 10

-Wubahwe patiri
Iyibukiro rya gatatu
Dawe uri mwijuru
Ndakuramusta mariya 10

-Wubahwe patiri
Iyibukiro rya kane
Dawe uri mwijuru
Ndakuramusta mariya 10

-Wubahwe patiri
Iyibukiro rya gatanu
Dawe uri mwijuru
Ndakuramusta mariya 10

Wubahwe patiri
Dawe uri mwijuru

Noneho ukavuga amasengesho ushaka kubwira imana
cyangwa indirimbo ibyo byose ushoboye kugura agatabo kamasengesho byagufasha neza. reka nkwandikire amayibukiro.

Message modifié le 04/12/2009 a 01H26, par karabaye
Sujet : Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma Date : 04/12/2009, 01H16
Auteur :
isaro2
Amayibukiro rero
hari ubwoko butatu
ayo kwishima
ay'ishavu
nay'ikuzo.
Ishapule imwe uyivuga uvuga ayo ushaka muri ayo yose.
Rosali ni ukuvuga amashapule atatu uvuga ayo mayibukiro uko akurikirana.


AMAYIBUKIRO YO KWISHIMA

1- Malayika Gabriel abwira mariya ko azabyara umwana w'imana: Dusabe inema yo koroshya.
2- Bikiramariya ajya gusura Elizabeti mutagatifu: Dusabe inema yo gukundana.
3- Yezu avukira i betereyemu: Dusabe inema yo kutita kubyisi
4- Yezu aturwa Imana mwihekaru: Dusabe inema yo kumvira abadutegeka.
5- Bikiramariya asanga yezu yigishishiriza mw'ihekaru: Dusabe inema yo kutiganyiriza kwigisha abandi.



AMAYIBUKIRO Y'ISHAVU

1-Yezu asambira mumurima wa gestemani: Dusabe inema yo kwanga ibyaha.
2-Yezu bamukubita: Dusabe inema yo kutararikira ingeso mbi.
3-Yezu bamutambiriza ikizingo cy'amahwa: Dusabe inema yo kutinubira ibyago.
4-Yezu yikorera umusaraba: Dusabe inema yo kwemera icyo imana idutegeka.
5-Yezu apfira kumussaraba: Dusa inema yo gukunda Yezu na Mariya.



AMAYIBUKIRO Y'IKUZO

1-Yezu azuka: Dusabe inema yo gutunganira Imana
2-Yezu azamuka mw'ijuru: Dusabe inema yo kwifuza kuzajya mwijuru
3-Roho mutagatifu aza mumitima y'intumwa: Dusabe inema yo gukomera muby' Imana
4-Bikira Mariya apfa akajyanwa mw' ijuru: Dusabe inema yo gupfa neza
5-Bikira Mariya yimakazwa: Dusabe inema yo kumwizera



Ngaho duhurire mumasengesho,muhabwe uhabwe amahoro y'Imana.
Sujet : Re : A Isaros Date : 04/12/2009, 14H55
Auteur :
nirere
Salut Isaro2
je voudrais juste signaler qu'il existe d'autres mysteres qu'on appelle lumineux. Pour plus d'info rendez vous sur :
www.aidez-moi.org/prier/rosaire_mst_lumineux.html
Sujet : Re : A Isaros Date : 05/12/2009, 01H09
Auteur :
rushyi rw'inkuba
mwese muri abarwayi ntakindi nababwira.bazabaha n'uburozi muburye,nako mwaraburiye aho musenga mukambaza uwo mutazi aribo baje bamwigisha,ese ba segatashya baba he,ba alphonsine nabadi bateka mitwe nkamwe,cyangwa urashaka kubwirako gitwaza na masasu basigaye ari Imana haaaaaaaaa mukomeze mubahe ayo maturo sha uwababwira za compte bafite iyo ntavuze,muryame gusa musinzire
njye nduwa ryangombe da!!!!!!!!!!!
Sujet : Re : A Isaros Date : 09/12/2009, 01H54
Auteur :
isaro2
yewe urabizi se ngo hahirwa abemera batabonye
iyo ni inyigisho ya yezu .
ibyo uvuga byo kurya amafaranga abayarya bazabibazwa kuko ikintu cyose kigira impera.
none se wowe wemera ko shitani ibaho?
cyangwa imana ibaho?
niba wemera kimwe mwibyo menya ko niba ukurikiza shitani nibyayo uzayisanga.
niba ukurikiza imana nibyayo uzayisanga aussi.
ibyo bitume utekereza.
ese wigeze uherekeza umuntu wapfuye kumuhamba,
niba byarakubayeho wibajije ikiri bumubeho nyuma yurupfu rwe ?
wowe uzasanga ryangombe hehe mukuzimu cyangwa mwijuru ariko ijuru niry'imana ukuzimu nukwa shitani ryangombe abahe?
"ryangombe yari umuntu" nka segatashya na alphonsine abo bose bafite abo bakoreye babonye nibihembo byabo.
erega iyi si turiho ntabwo ari yo yanyuma niba wasomye message ya bikira mariya urabibona.urabeho ugure amahoro ya nyagasani akumurikire.
Sujet : Re : A Isaros Date : 12/12/2009, 01H17
Auteur :
madice
dore email yanjye bumeti@yahoo.fr uzanyandakire twungurane ibitekerezo nanjye ibyo uvuga nabiboneye ibisobanuro bingoye cyane.

Jesus est mon Seigneur et mon Roi

Profil membre
Sujet : Re : A Isaros Date : 12/12/2009, 16H51
Auteur :
mwinsetsa
Ese ninjyewe ubwira?cg ni isaro.Merci de la réponse.
Sujet : Noheli nziza Date : 24/12/2009, 13H51
Auteur :
madice
Umbabarire kuba naratinze gusubiza. Nari mpuze.

Ni wowe nabwiraga ariko ndabona Isaro akwitayeho.

Wagize neza gusobanuza.ubwenge burarahurwa. Utazi ubwenge ashima ubwe. Kandi kwiga ntibijya birangira.

Roho Mutagatifu aduhe inema yo gusobanukirwa n'ijambo ry'Imana no gukora ugushaka kwayo.

Noheli nziza!

Jesus est mon Seigneur et mon Roi

Profil membre
Sujet : Re : Noheli nziza Date : 31/12/2009, 01H07

Auteur :
mugisha
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 15/12/2009
---------------------------------------

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo, nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati :

B.M. : Mwana wanjye, uraho, umeze ute?

BY. : Mama, meze neza gahoro nawe urabibona kuko imbaraga zanjye ni nkeya!

B.M. : Mwana wanjye, ihangane ukomeze utwaze kuko nkuri iruhande. Si wowe wikoresha, nitwe tugukoresha kandi naragutoye ntabwo ari wowe wantoye. None rero mwana wanjye ntiwinube kuko imbaraga si izawe.

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose, ari abakiriye ari n¡¦abatarakiriye, uti mwese nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Mwana wanjye, ko ndeba ukomeje kugira ubwoba?

BY.: Mama, ni ibintu bibi mukomeje kunyereka, ntabwo ngisinzira na rimwe.

B.M.: Mwana wanjye niko bimeze ntagishobora guhindura na rimwe ibyo twababwiye kuko mubyo twababwiye nta na kimwe mwumvise, twabahaye ibimenyetso byinshi ntacyo mutazi. Ibyinshi mwarabibonye noneho rero nta gisigaye amazi agiye kurenga inkombe kukontacyo ntababwiye. Nakomeje kubatumaho intumwa n'abahanuzi mukomeza kubatera utwatsi ariko igihe kirageze kuko ibyo mwanze kumva mugiye kubyumva mutakigira ubibabwira.

Bana banjye, nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze musenge inzira zikigendwa. Nimusenge, nimusenge, nimusenge mugarukire Imana inzira zikigendwa, uzapfana ibyaha azazukana ibyaha, uzapfana ubutungane azazukana ubutungane . Ibyo mbibabwiye ngira ngo mwiyeze kuko igihe gisigaye ari gito, kirabashiranye.

Bana banjye, nimumenye amategeko y¡¦Imana kandi muyakurikize mureke ibibi byose byo kuri iyi si, mukurikize iby'ijuru. Ikindi kandi mbifuzaho ni ukumenya gutegura urupfu rw¡¦umuntu ku giti cye kuko mutazi igihe ruzabagereraho. Ruzaza rubatunguye kandi mumenye ko ari rwo rukomeye kuruta ibindi byose muhura nabyo. Ikindi mbifuzaho, mureke guhuzagurika, mumenye gusenga kuko amasengesho yanyu agaragarira mu bikorwa byiza kuko ni imfashanyo muha bagenzi banyu ijyanye n'ugushaka kw'Imana. Ikindi mbifuzaho kuri uyu munsi wa none ni ukumenya kwicuza ibyaha byanyu mugahinduka mukaba bashya nk'uko mwari muri igihe mubatizwa.

Bana banjye, mbabwiye ibyo kugira ngo mugire icyo mwibwira, mugire icyo mwumva.
BY.: Mama, ko wongeye kunyereka ya nyenyeri, ruriya rumuri ndagusaba ngo ukomeze urumurikire kuko ruranshimisha cyane. Ariko se Mama, hariya uri kunjyana ni hehe kandi ko mpabona abantu benshi singire n'umwe menyamo, ariko ndabona bambaye imyenda myiza. None se Mama, ko mbona bagiye gusa n'abazungu?
None se Mama, wambwiye hariya hantu uko hitwa? Mama, hambwire mpamenye.

B.M.: Mwana wanjye hariya ni mu isangano .

BY.: None se bariya ni bantu ki?

B.M.: Mwana wanjye, bariya ni abamalayika .

BY. : None se Mama, barimo gukora iki?


B.M.: Mwana wanjye, barimo barasingiza Imana kandi barimo baratabara abantu. Mwana wanjye, dukomeze tugende.

BY.: None se Mama, aha se ho ni hehe ko mbona naho bambaye imyenda myiza, kandi bakaba bishimye. Mama, koko hariya ni hehe?

B.M.: Hariya rero nkweretse ni mu isenderezwa ry'ibyishimo.

BY.: None se bariya bo unyeretse ni bande? Ni abatoni ba nde? Ni ab'Umusumbabyose? None se Mama, bariya unyeretse bari mu rumuri rukeya, bambaye imyenda ivangavanze, imyenda y'ubururu, itukura n'iy'umweru .

Mama, nabo ntabwo ndikumenya n'umwe, none se ho ni hehe, ni mu isobanurwa? None se bo bitwa bande, bitwa intarambirwa?

B.M.: Noneho rero mwana wanjye, reka nkwereke igice cya nyuma. Ubwo bushyuhe bwinshi wumva hariya ni mu ihaniro.

BY.: None se Mama, bariya bahari banyuranye bitwa bande?

B.M.: Bitwa intabwirwa. None rero mwana wanjye, biriya bice byose nkweretse ntibihwanyije ibyishimo:

„« Igice cya mbere cy¡¦abamalayika urabona ko bishimye cyane, umurimo wabo ni uwo gusingiza Imana.
„« Igice cya kabiri rero cy'abatoni, urabona ko bishimye ku buryo buringaniye.
„« Igice cya gatatu rero cy'intarambirwa, urabona ko bafite ibyishimo bivanze n¡¦imibabaro.
„« Igice cya kane, urabona ko bari mu mibabaro ikabije.
Ubwo rero urabona ko ibyo bice byose bidasa. Ubwo nabasobanuriraga ko kenshi muri kino gihe mugezemo mugomba kurwana ku buzima bwanyu kuko muri mu mpembera, muri mu bihe bibi cyane.

Bana banjye, ndabakunda jye n¡¦umwana wanjye, uyu munsi mwishime. Buri gihe cyose mujye muhora mwihimye. Buri gihe cyose mubihorane cyane cyane mubishyira mu rukundo no mu isengesho kandi cyane cyane musaba imbaraga n'urumuri n'urukundo.

Bana banjye, icyo mbasaba uyu munsi, nongeye kubibutsa ko mugomba kujya muvuga icyo mwabonye n'icyo mwumvise dore ko hari byinshi, muri ibyo byinshi mutabasha gusobanukirwa.

BY.: None se Mama, bizagenda bite ko hari abana bawe benshi bakomeje kuza bagusanga kugira ngo ujye ukomeza kugira icyo ubabwira kandi nabo babigeze ku bandi.

B.M. : Bana banjye uyu munsi, iyi tariki isa n'iri kuba iya nyuma kuko naravuze maze kunanirwa.

BY.: Ariko Mama, urambirwa iminsi yose y'uko tugomba kuzirikana wowe uko wabaye yuko natwe ari ko tugomba kumera. Mama, iyo mutubwirije kubabara muba mutatubwiye ikintu kibi ni uko twebwe tutabona, tudafite amaso areba.

B.M.: Bana banjye, ndababwiye muri aka kanya nk'uko nazindutse jye mbasanga mbifujeho icyifuzo kimwe gusa, icyo cyifuzo ntabwo kigoye. Bana banjye nkunda, abankunda nimukomeze muze munsanga, munkomereho na njye mbakomeyeho.

Bana banjye, nta mahane nshaka, umwanzi arabugarije, amazi agiye kurenga inkombe kuko ibyo nababwiye byose bigiye gusohora, uwumva yumve kandi ashobore kwitegura.

Bana banjye, nk'uko nakomeje kubasaba, abanjye bumva ibyo mbabwira kandi mukabishyira mu bikorwa, kunkorera ibyo nshaka kandi mbifujeho, ndabasaba gukomera kuri Rozari yanjye kuko ari yo izabarokora.

Bana banjye, mubinkorere nk'uko nabibasabye kuko icyo umwana wanjye yavuze ashaka kukirangiza, ndabibasabye, ndabibasabye, ndabibasabye nimubikore nibura hazagire uwo murokora kuko ahasigaye ndabona nta kundi byagenda u Rwanda ni urw'umwana wanjye Yezu nta wundi, yararubahaye rurabananira, ubu rero arwicayemo.



Iki gihugu cy'u Rwanda aragikunda kuko nta wundi Mwami watinyutse ngo amuture igihugu cye. Niyo mpamvu aka gahugu kagiye kuba akarorero mu bihugu byose by'amahanga. Ubu rero igihe cy'isukurwa kirageze ndetse mwarigezemo.

Mwana wanjye, ongera ubambwirire, uti nabatumyeho kenshi mwanga kumva abo mbatumyeho, benshi mubahindura abasazi, none rero nimureke ibyavuzwe byose byuzuzwe.

Bana banjye, urugogwe rugiye kubikubita hejuru, imvura nyinshi y'amahindu igiye kubanyagira. Murumve namwe iyo mvura iyo ariyo. Bana banjye, mukomeje kwibera mu mitungo gusa, murabirundarunda ariko si ibyanyu, mugiye kubibura mubireba kuko aho bigeze nta garuriro.

Bana banjye, ndababaye, ndababaye, ndababaye cyane. Mbabajwe cyane n'uko benshi bagiye kurohama mu rwobo. Mbabajwe cyane ko nta n'umwe witaye ku butumwa bwanjye, abandi bashishikajwe n'inzira zinyuranye ntibitaye ku butumwa bw'ijuru. Abandi bakomeje inzira ya gihogera izabarimbura.

Bana banjye, ndababwira ukuri ibihano Imana yabateganyirije biregereje kandi vuba aha, kandi abantu benshi bazashira. Bana banjye, ndababaye kubera ibyago bya rurangiza bibugarije.

BY.: None se Mama, dukore iki?

B.M.: Ni ugupfukama mugasenga, mugasaba ingabire z'Imana mubwira Yezu akabatabara kuko bya bihe bikomeye mubigezemo. Ubu Shitani yugarije igihugu cyanyu, irimo irakorera ku mugaragaro, impande zose irabugarije.

Bana banjye, abazasenga batwiyambaza nibo batazagwa mu biganza bya Shitani kandi nibo bazarokoka ibi byago bya rurangiza bigiye kubagwirira. Bana banjye, ndikubabwira kugira ngo mwitegure kandi muzashobore kuba mu barokotse kuko muri abana banjye, nabahaye ibimenyetso byinshi mwarabibonye, ibi mbabwira kandi bizaba igihe gito ihumure rigaruke kandi bana banjye mugiye gukubitwa umunyafu ukomeye.

Bana banjye kandi, muri ibi bihe bibugarije nimubona bitangiye muzavuge amasengesho. Muzavuge Rozari cyane nyuma ya Ndakuramutsa Mariya icumi, muzavuge muti: Tubabarire ibyaha byacu, turinde umuriro w'iteka kandi uyobore roho zose mu ijuru cyane cyane izikeneye impuhwe zawe. Mariya turinde, Yezu na Mariya turabakunda nimudukize. Muzavuge inshuro 3 muti: Turakuramutsa mwamikazi wo mu ijuru. Muzavuga muti: Nemera Imana imwe (inshuro 5).
Bana banjye, nongere mbibutse ko buri muntu wese uzavuga ishapule yicishije bugufi ko azarindwa nanjye muri ibi bihano bya rurangiza bibugarije no mu gihe cy'urupfu azapfa mu mahoro. Muzapfa murinzwe n'umutima wanjye wa kibyeyi kuko muzinjira mu yindi si nshya muri kumwe nanjye.


Bana banjye, uyu munsi nababwiye byinshi, iby'ingenzi narabibabwiye, uwumva yarumvise, utumva nawe ni akazi ke ntacyo azireguza imbere y'Imana Data kuko ibyo nababwiye byose nta gisigaye. Ubu yari amarenga, ariko ntakiri amarenga.

Bana banjye, kubera Umunsi Mukuru w'Ivuka ry'umwana wanjye, mwese icyo gihe ndabasaba urukundo bamwe n'abandi, ibyo mwibaza byose muzagenda mubibonera igisubizo gahoro gahoro.

Bana banjye, ngaho mubane nanjye, urukundo rwanjye rubakomeze, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi.

Bana banjye, uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ubarinde ikibi cyose kandi ubatere imbaraga zo kurangiza ibyo mbifuzaho byose.

Bana banjye, muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje.

Bana banjye, ngaho murakoze murakagira Imana.



---------------------------------------------

Message modifié le 31/12/2009 a 01H29, par mugisha
Sujet : Re : Noheli nziza Date : 31/12/2009, 12H03
Auteur :
Uwimana
Mugisha rwose urakoze cyane. Nkwifurije rwose gutangira umwaka mushya 2010 mu mahoro n'urukukundo rw'Umwami wacu Yezu Kristu. Abanyarubuga mwese n'abakunzi b'umubyeyi Bikira Mariya ndabasaba ko twakumva neza ubu butumwa umubyeyi aduhanye urukundo.
Sujet : Re : Noheli nziza Date : 31/12/2009, 13H01
Auteur :
Izere
Mugisha, muraho! Umwaka mwiza. Maze iminsi numva message za Byishimo, ariko niba bitakugoye wamba email nkankwibariza niba umuzi kuko nkunda kujya i Kibeho ariko sindumva bamuvuga. Ese aba hehe? izo message zitangwa na nde kuri net? Nabona izazibanjirije niba bitakugoye.

Ariko rero abasenga bajye ku mavi kuko akatavuze umwe ntawamenya.
Sujet : Re : Noheli nziza Date : 27/01/2010, 16H04
Auteur :
rushyi rw\'inkuba
reka ahubwo nkwisabire ujya wandi titre ngo"ubutumwa bw'umubeshyi"
urakoze
Sujet : Re : Noheli nziza Date : 27/01/2010, 18H18
Auteur :
sugira
Muvandimwe Rushyi, ujye ukinisha ibindi ariko ujye utinya ab'Ijuru. Muru Galates 6tabac haranditse ngo "Ne vous y trompez pas: on ne se moque pas de Dieu. Ce qu'un homme aura semé, il le moissonnera aussi."
Sujet : Re : 2010 Date : 29/01/2010, 22H25

Auteur :
mugisha
Izere, umbabarire kuba ntarahise ngusubiza, nagize utubazo tw'ubuzima ariko ubu ni sawa.
Byishimo simuzi ariko nzi abantu bamuzi bavugana nawe. We ntaba i kibeho ariko niho Umubyeyi akunda kumubonekera. Yatangiye kumubona akiri mu buroko, hakaba hashize imyaka mike avuyemo.

Mukanya ndabaha ubutumwa bushya.

Imana ibaeinde
Sujet : Re : 2010 Date : 30/01/2010, 01H12

Auteur :
mugisha
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE
BYISHIMO KU ITARIKI YA 01/01/2010
----------------------------------------------------------------------

Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati :

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo!

BY. : Uraho Mama!

NY. : Umeze ute?

BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona. Imibabaro ikomeje kuba myinshi mu mubiri wanjye. Mama ubushize mwampaye imibabaro idasanzwe, nageze aho kwiheba. Umubiri wanjye wose narababaraga cyane ku buryo no kubyuka ntabishoboraga. Icyakora Mama, mwanyeretse ko mumba hafi koko, ariko babandi wambwiyeko bazajya bamba hafi nta n’umwe wansuye, nabonye ko rero ndi nyamwigendaho. Mama, uretse wowe n’umwana wawe mumba hafi naho ubundi ndi nk’impfubyi ariko Mama, uyu munsi ndabashimiye n’umutima wanjye wose kuko ngihumeka umwuka w’abazima.

Mama, uyu munsi ndabisabira imbaraga nyinshi, kugira ngo njye mbasha kurangiza inshingano zose mwampaye.

B.M.: Mwana wanjye ntiwinube kuko iyo mibabaro yose ufite ni ibyaha byinshi by’abantu benshi bikomeje gukorerwa hiryano hino muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda uri guhongerera.

None rero mwana wanjye ntugomba kwinuba kuko hari abandi bana banjye benshi bameze nkawe mufatanyije imibabaro. Mwana wanjye, nsuhuriza abana banjye bose ntawe urobanuye, uti nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo.

Bana banjye, ndabakunda, nkabakumbura, n’ikimenyimenyi ndabasura, nkabatumaho. Bana banjye, mutege amatwi kandi mumbwize ukuri. Ni nde wundi mwabonye waje abasanga abatetesha, abinginga, abasaba imbabazi? Bana banjye, nimunsabe mbahe kuko ndafite . Bana banjye mfite byinshi byo kubaha. Uyu munsi mbahaye igikoresho cyanye kuko niwe mbatumaho, ndamubaragije, muramenye sinzabagaye, kuko benshi mumwirengagiza kandi mumufiteho inshingano.

BY.: Mama, ariko uyu munsi mbanje kugusaba imbabazi z’ibicumuro byanjye, imbabazi z’ibicumuro by’ab’isi yose kubera ko tudakwiye kukwakira n’ibyo tukubabazamo byose. Ariko Mama, uyu munsi wa none urambure ibiganza byawe utugirire imbabazi n’ubuntu bwinshi.

Mama, murakoze. Mama, murakoze wowe udukunda kurusha uko twikunda, wowe utuzi kurusha uko twiyizi. Mama, turagushimira cyane kuko wirengagiza ububi bwacu, ukemera kudusanga.

B.M.: Bana banjye, iyo umwana asanga umubyeyi, arabanza agashira impumu. Iyo umwana asanga umubyeyi, arabanza akamubwira, ati: Mawe ndaje! Namwe rero bana banjye, aho muri hose muhaguruke mumbwire ngo ndaje Mawe kuko mbakunda.

BY.: Mama, uyu munsi ndagushimiye kuko uduhoza ku mutima kandi ukaba utubabariye ibyaha byacu byose. Murakoze.

B.M.: Bana banjye, uyu munsi naje kubasura mbakunze. Bana banjye ndishima cyane iyo mbonye muzindutse kare mujya gusingiza Imana mwirengagije imirimo yanyu. Burya rero biranshimisha iyo nza mbasanga kuko ntatana n’umwana wanjye Yezu Kristu.

Bana banjye, muri kino gihe kibi mugezemo nimworoshye imitima yanyu, kugira ngo Roho Mutagatifu yinjire, Roho Mutagatifu abakoreshe, roho Mutagatifu abayobore, Roho Mutagatifu akande aharwaye, roho Mutagatifu amare inyota abayifite, kandi ahoze abababaye.

Bana banjye, nza kenshi kubasura, ntimuzandambirwe kuko ikinzanye, n’icyanzaye ntarakigeraho, kuko nshaka ko muba bashya kandi ko nshaka ko mutazasigara nk’imfubyi. Ahubwo igihe nikigera, nzagenda mbasize nk’umubyeyi usize abana bakuze kandi bazamuzanira imbuto zirumbutse.

Bana banjye igihe cyose mbabwira nti, sinzabe nyamwisiga ngo nisange, namwe kandi ntibuzabe baburamwaje. Namwe rero bana banjye ntimukazindurwe n’ubusa ngo mutahe uko mwaje. Muramenye ntimukazinduke kugira ngo nimugera aho mugeze munyongerere.

Bana banjye, uzajya unanirwa gusubira mucyo navuze, azajye yicecekera yegere uwumvise bungurane ibitekerezo kuko kenshi murampimbira mukavuga ibyo ntavuze.

Bana banjye, mujye muvuga ibyo mwumvise kuko nzagaruka mbasobanuze. Bana banjye, murandambirwa, ariko njye simbarambira kuko umubyeyi ntarambirwa abana be, ahubwo ahora afite inyota yo kubasanga.

BY.: Mama, murakoze cyane. Karame, ariko ntabwo numvise.

B.M.: Bana banjye simbacyurira, simbakomeretsa, ahubwo ugira Imana abona umuhana, abona umugira inama. Igihe rero kirageze, kugira ngo umuntu wese yisuganye, avomerere roho ye ifite inyota, agaburire roho ye kuko ifite inzara. Nimuhore rero mwiteguye, kuko hanze aha ntibyoroshye, birakomeye cyane. Ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera hirya no hino muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda.

Bana banjye, nimuce bugufi musukure imitima yanyu kuko ikeneye gusukurwa. Bana banjye, ibihe bibi bikomeye birabugarije, bya bihano nababwiye bya rurangiza bigiye kubikubitaho, urugogwe rugiye kubikubita hejuru kandi narababwiye kuva kera. Bana banjye umwana wanjye agiye kwishungurira inyangamugayo. Igihe cy’isukurwa kirageze ndetse cyaratangiye kuko kugeza ubu mufite intambara nyinshi mu mitima yanyu, hari intambara ya bucece, benshi bari kwikubira ntibashaka gusangira n’abandi.

Benshi bakomeje kugambanira bagenzi babo babashyirisha ahantu habi cyane, bababeshyera ibyo batahagazeho. Benshi bakomeje kurohwa mu buroko, abandi bakomeje guhunga igihugu, ari mwebwe bahunga mwebwe bayobozi bakuru.

Igihe rero kirageze umwana wanjye agiye guhorera abana be. Naravuze, naravuze, naravuze, nyamara musa n’abari mu bihe bya nyuma. Mubimenye urugogwe rugiye kubikubita hejuru, imvura y’amahindu nyinshi igiye kubanyagira kandi ibi mbabwira bizarokoka bake kubera kwanga kumva kwanyu kw’Abanyarwanda.

Bana banjye, murarangaye mwibereye mu tuntu n’utundi muri mu mitungo gusa, iyo mitungo mukangisha si iyanyu mugiye kuyibura muyibona, kuko ufite amaso arareba. Abandi bari bayifite. Uko bayibuze rero ni ko namwe mugomba kuyibura. Igihe kirageze rero cyo kuyamburwa kuko nakomeje kubabwira uko bwije n’uko bukeye ngo musangire n’abandi mukomeza kuntera utwatsi. Ibyo bintu rero mukangisha mukomeza kurundarunda si ibyanyu. Uwumva yumve kandi asubize amaso inyuma, arebe aho yavuye n’uko yari ameze. Ibi mbabwira rero ni ko bimeze nta gisigaye. Bana banjye ishyamba si ryeru.

BY.: Karame Mama!

B.M.: Bana banjye, benshi mwibaza ko nta gishya mbabwira ni uko n’igishaje ntarabona cyera imbuto. Koko kandi bana banjye nta gishya muzabona kitanditse mu gitabo gitagatifu. Mba mbasubiriramo, n’abadasoma icyo gitabo bafate mu mutwe bashyire kuri roho, aho kugira ngo roho yicwe n’isari.

BY.: Isari ni igiki Mama?

B.M: Ni inzara. Namwe rero bana banjye, sinshaka ko mwicwa n’inzara kandi mudufite.

Bana banjye, iyo nje mba mbakumbuye, iyo nje mba mbashaka, iyo nje muba munkeneye. Niyo mpamvu mbasaba kujya musaba, kuko muzahabwa. Mujye mushakashaka kugira ngo muronke, kuko nta wicara ngo ibyo kurya bimwizanire atagiye kubishaka. Bana banjye, ndabasaba ngo ibyo muhabwa ntibigapfe ubusa. Za noveni mukora ntizikabapfire ubusa, mujye musubira inyuma muti: ese ibyo twasabye twarabibonye?

Mubaze umutima-nama, mubaze rya sengesho rivuye ku mutima.

BY.: Karame, Mama!

B.M.: Bana banjye, aho muri hose mwongere musubiremo muti: turaje Mama! Kuko iyo umuntu aje kubasura aza afite urukundo. Iyo umuntu aje, aza asanganirwa afite n’umusanganira. Ni yo mpamvu kuvuga ngo ndaje, ese koko turaje? Ese koko turagenda? Niba tubitekereza se, tugenda dusanga nde? Ese uwo dusanga turamureba, tukamwumva mu mitima yacu? Ese muramwemerera agatahamo?

Bana banjye, ndashaka kubabwira ko iyo ubwiye mugenzi wawe, uti: ndaje, ni ukumuteguza. Niba muje nimusukure imitima, muze mumusanganira aba abasanze. Kandi urukundo aba arirwo ruba rwinshi.

Mwana wanjye!

BY.: Karame Mama, vuga umuja wawe arakumva!

R/ Funguro duhawe rihoraho,
mpamba y’abasanga Nyagasani
Nanjye ndaguhawe ngo uze umvune
Mu rugamba ndwana nje nkugana.

B.M: Bana banjye rero mu gihe mwakira umubiri w’umwana wanjye muge muyiririmba.
Mujye musengana umutima ukunda kandi woroshya.
Bana banjye, igihe cyose mujye muhora murangamiye Imana.
Bana banjye, mujye mwumvisha umutima,amatwi yumva byinshi.

Bana banjye, uyu munsi mbahaye Roho Mutagatifu Umuhoza, roho Mutagatifu umurikira imitima yanyu, roho w’ubuhanga, Roho w’ubujyanama n’ubudacogora ariko cyane cyane w’ubushishozi.

Bana banjye nkunda, uyu munsi ndabashakaho amagambo yubaka kuko Shitani zitera ubwoba ariko Imana ikadutera imbaraga. Guhera ubu rero, ntihakagire ikibatera ubwoba, ntihakagire ikibakanga kuko muri mu nzira yo kuyisanga.

Bana banjye rero nimurangamire Imana, bana banjye, ntimukinube, bana banjye mujye mushakisha mu mitima yanyu, ahari urwango habeho ikiza, ahari inzangano habe urukundo.

Bana banjye iyo abana bava indi imwe, birinda amacakubiri, ahubwo batahiriza umugozi umwe.

Bana banjye, ndabasabye; ndabasabye, uko muhuriye hamwe mujye mwuzuzanya.

Bana banjye, nimwunge ubumwe nta buryarya , nimukundane nk’uko mukundwa. Nimutange nk’uko muhabwa.

Bana banjye, Imana uko idukunda nituyikunde, uko idukoresha nituyikorere, uko dushakashaka nituyisange, ariko cyane cyane dukorere mu ugushaka kwayo.

Bana banjye, ndabakunda, nimuce bugufi mushimire Imana yo ibagejeje aya magingo. Nimuce bugufi musenge mushishoze, mugendere mu kuri, mutange icyo mufite bivuye ku mutima, mudategereza ko kizabagarukira .

Bana banjye, musubize amaso inyuma murebe imyaka ishize turi kumwe uko ingana maze mushime muvuga muti: Mana shimwa. Bana banjye, ibyo muhabwa, ibyo mwumva, ibyo mubwirwa mujye mubishakashakira mu mitima yanyu, kuko kenshi biba birimo icyo mushaka “ni urukundo”, mwimike urukundo.

Mwimike gutabarana, mwimike gusabana ndetse no gusangira uduke mufite, kuko urukundo ntirujya ruba rukeya.

Bana banjye, hari abatotezwa kubera ukuri, hari abatotezwa kubera ijambo ry’Imana, hari abatotezwa n’ibindi byo ku mpande, ni byindhi rero abana banjye bazira, ariko muhumure ibyo byose muri gupfa mugiye kubibura mubireba kuko ntacyo mutazi, ntacyo mutabwiwe. Muratunguwe, amazi yarenze inkombe kuko hari byinshi mugiye kubazwa.

Umwana wanjye agiye kubereka ko ari we Mwami w’isi n’ijuru. Hari abavuga ngo ndi umugore nk’abandi. Abo baribeshya cyane kuko sintana n’umwana wanjye, n’ubu turi kumwe.

Yezu nawe aba araje, aransuhuza, ati:

NY.: Uraho mwana wanjye!

BY.: Uraho Papa!

NY.: Nsuhuriza abana banjye, uti mugire amahoro, mugire amahoro. Bana banjye, sinshaka imitima yuzuye inzangano, nshaka imitima yuzuye urukundo. nta macakubiri nshaka mu gihugu cyanjye. Nshaka gukiza wowe wapfukiranywe, nshaka kuguha amahoro, kunda bose kuko umuvandimwe wawe si uwo muva indi imwe gusa.

Bana banjye, mukundane kuko mwese muri mu ishusho ry’Imana. Bana banjye, ni jye wabiremeye, ni jye wabitoreye, nshaka ko munkorera aho muri hose. Bana banjye kuki mwigira ba “Nyirandabizi”. Kuki mwigira akaraha kajya he? Ndashaka gukiza ingo zitameze neza, ngiye gutera amahoro mu bana banjye bayabuze, ndashaka gukiza imitima yapfukiranywe iri mu mibabaro.

None rero bana banje, uyu munsi mbasabye kugira umutima utuza kandi woroshya, wishimana n’abishimye, ubabarana n’abababara, utishima ku wundi ngo jye ndi uyu, n’uyu wereka kandi mugenzi wawe urukundo. uyu munsi mbabwiye ayo magambo mbereka ko uru Rwanda ndwicayemo ari urwange.

Bana banjye, uyu munsi wa none mbaraze urukundo bamwe n’abandi, kandi murutere n’ahandi hose. Uyu munsi ni jye ubatumiye namwe muntumikire, benshi nabo bavome ku isoko muvomaho.

Erega bana banjye, ndabakunda, ariko mwe ntimubimenya ngo mumenye urukundo mbafitiye. Bana banjye, abafite roho mbi ngiye kubaha Roho Mutagatifu ariko si mwese, ni abumva ibyo tubabwira kandi bakabishyira mu bikorwa. Abagendera mu bibi byose ntibumve ibyo tubabwira, bafite ingorane cyane.

Bana banjye, gukiza abarwayi, mwihangane cyane, kuko mfite ibintu byinshi bimbabaje cyane hirya no hino muri kino gihugu cyanyu cy’u Rwanda.

Umwana wanjye nabahaye muramugerageza mushaka kumunaniza, muramugerageza mwirirwa mumuvuga uko atari, iyo mumubonyeho akantu gatoya muvuza induru mukavuga ibidahari.

Bana banjye, mubimenye naramusize, mureke rero gutoteza uwasizwe kandi iyo akosheje ndamwihanira, mureke rero amagambo. Ikindi kandi bana banjye, mubimenye ingabire afite irakomeye cyane, yahawe ingabire yo gukiza abarwayi kuko ingabire afite n’ubwo atayikoresha cyane agitinya, niwe uyifite muri kino gihugu nta wundi ndetse no mu byo mwegeranye kuko uwayihawe mbere ye ari inyuma y’igihugu.

Mubimenye rero ko ingabire afite ari umwihariko, mureke rero kumutoteza ngo mumubabaze, kuko umubyeyi wanjye yamuhaye amavuta yo gukiza abarwayi; kandi nanjye kuyamuha byanyuzeho, kandi uje amugana yizeye arakira. Kandi kugeza ubu n’ubwo mutabyemera hamaze gukira abantu benshi b’ingeri zose, kandi kugeza ubu amavuta umubyeyi wanjye yamuhaye arahari ntarakama kuko hari abana banjye benshi bakeneye gusigwa.

Bana banjye, nabahaye amata meza y’ikivuguto muti ntituyashaka, ngo turishakira vino isharira. Nyamara bana b’Abanyarwanda, ntabwo muzi ikirezi mwambaye. Abanyarwanda murakunzwe ariko ntimubimenya. Iyo aba mwari mubizi, mwakwibaza impamvu nza kubasura jye n’umubyeyi wanjye. Bana banjye, ndabaha ntimwakire, n’ibyo mwakiriye na byo ntimumenya gushimira.

Bana banjye, simvuze byinshi nkuko umubyeyi wanjye yabibabwiye kandi ntacyo mutazi, uzi kureba narebe aho ibintu bigeze, kandi ashishoze.

Bana banjye, ndagiye nzagaruka ubutaha. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi.

Mbahaye umugisha ku izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.




----------------------------------------
Sujet : Re : 2010 Date : 01/02/2010, 10H28
Auteur :
Izere
Urakoze cyane Mugisha we, none se wowe ubutumwa uduha ubukura hehe kandi utazi Byishimo? Njyewe ntuye hafi ya Kibeho numva Byishimo ariko sindamvu i Kibeho. Nkunda gusoma ibijyanye n,amabonekerwa kandi ndayemera cyane cyane nkunda Bikira Mariya. mba nshaka kumenya biruseho ibivugwa kuri iyo sujet

Ubwo ubomye akakuru ahagije nk'uko ubona buriya butumwa wazanyibuka

Mbaye ngushimiye
Sujet : Re : 2010 Date : 03/02/2010, 09H09
Auteur :
SUGIRA
Mukomere Mugisha na Izere,

Nanjye nagize amatsiko yo kumenya birambuye Byishimo. Nyuma yo kubaririza, nashoboye kumenya ko ashobora kuba aboneka i Kigali, ahagana i Remera. Bari bandangiye n'urugo abonekamo, ariko sindashobora kujyayo. Haramutse hari igishya, nababwira.

Amahoro
Sujet : Re : 2010 Date : 03/02/2010, 18H33
Auteur :
Izere
Urakoze cyane Sgira we, ndumva atari njyewe wagize amatsiko ngenyine. Ubu ngiye najye kugufasha ariko ndumva wowe ugiye kubigeraho wabuze iki ngo ugere iwe koko? niba utuye kure wakwihanganye ukazanjyayo ukambwira neza aho atuye? Ubu ngiye kohereza ma petite soeur utye Remera nzakubwira niba yarahageze.

kuko ariya makuru atanga tugomba kwitonda kuko byazadukoraho tubyita ibikino.
None se Mugisha abona ate ces message bataziranye ko aricyo cyanyobeye!
Sujet : Re : 2010 Date : 07/02/2010, 03H10
Auteur :
KAREMERA
hanyuma se kera nasuzuguraga ibyikibeho kubera ko numvaga bireba bagatolika aliko ntarumugatolika aliko bidusohoreyeho ubwo narumunyeshuli wa kaminuza ibutare naje kubona ko abo bantu babonekerwa bavuga ibyukuli none se mwumva insitsi abanyarwa bafite yokutongera kwicana ariyihe ra?
Sujet : Re : 2010 Date : 09/02/2010, 19H25
Auteur :
Sugira
Insinzi nta yindi, ni URUKUNDO nk'uko Nyagasani n'Umubyeyi badahwema kubidusaba. Ni ukuri tugize urukundo, iriya nkongoro yaturenga.

Amahoro
Sujet : Re : 2010 Date : 10/02/2010, 15H13

Auteur :
mugisha
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE

BYISHIMO KU ITARIKI YA 30 /01/2010



Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati :



B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo!



BY. : Uraho Mama!



B.M. :Mwana wanjye, umeze ute?



BY.: Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, ntabwo nkiruhuka na rimwe.



B.M.: Mwana wanjye ntuzongere kuvuga ngo urababaye kuko kubabara kwawe ni ukugira ngo ufashe umwana wanjye Yezu Kristu gucungura isi.



BY.: Ngo mfashe umwana wawe gucungura isi? Murakoze Mama, ntabwo nzongera kwinuba.



B.M.: Mwana wanjye, kuba naje kuri uyu munsi wanjye ukomeye mujye muwumenya kuko ari umunsi njya gusuraho roho zo muri Purgatori. Icyo gihe rero n’umuriro wose wo mu kuzimu urafungwa. Kuri uyu munsi kandi nagira ngo nkwereke ko iriya roho y’uriya mwana wanjye nayakiriye, narayisukuye kuko mu mibabaro yose nari ndi kume nawe kubera ababyeyi be batanyibagiwe muri Rozari yanjye, kandi kubera ko nabifatanyije nawe bamuturira Rozari. Nagira ngo nkwereke ko Rozari ikomeye, nabo ndabashimiye uzabambwirire ko batagomba gucika intege ahubwo ko bakomereza aho. Ubu rero ndi kumwe nawe kuko naramuteguye bihagije.



Mwana wanjye, nsuhuriza abana banjye bose ntawe urobanuye, uti nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, nimusabane umwe ku wundi, maze mugenzi wawe umubonemo urukundo rw’Imana Data. Bana banjye, narababwiye ngo nimwiyunge, musabane imbabazi muranga murananira. Bana banjye, niba mufite amaso yo kubona nimubanze murebe aho ibintu bigeze, mugeze ahantu habi cyane, abatabibona ni akai kabo. Hari abakomeje kwirengagiza ubutumwa bw’ijuru bakomeza gupinga ubutumwa bw’ijuru, abo bazabyumva bitagishoboka. Uwibwira ko namanukiye mu ijuru ubusa uwo aragowe, aragowe kuko ntacyo azireguza imbere y’Imana Data.



Bana banjye, muri kino gihe kibi mugezemo nimwihane mukurikize ibyo nshaka byose, mwihane kandi ntakwiyoberanya ku munwa ariko imitima yanyu ibemo umwana wanjye Yezu Kristu, nawe ababemo kuko igihe kirageze ajye guhorera abana be bababaye. Ubu u Rwanda yarugezemo, arwicayemo. Yararubahaye rurabananira none ubu rero agiye kwishugurira inyangamugayo mu bimenye nta gihe ntabibabwiye, amazi agiye kurenga inkombe. Imvura y’amahindu igiye kubanyagira, urugogwe rugiye kubikubita hejuru, muratunguwe kuko kimwe cya kabiri kiratashye ndetse ntabwo ari kimwe ca kabiri bizarenga. Ibi mbabwira bizarokoka bake kuko nta gihe ntabawiye. Mbisubiyemo, ntabwo ari kimwe cya kabiri gusa kubera kunangira imitima kwanyu kw’Abanyarwanda; kuko kugeza ubu abantu benshi bataye ukwemera kubera ibintu, ubera imitungo myinshi bahugiyemo.



Bana banjye, ibyo byose murundarunda mugiye kubibura mubibona, mugiye kujyana nabyo kandi narababwiye kuva kera. Naravuze, naravuze ntacyo mutazi. Bana banjye, ishyamba si ryeru, mubimenye mugiye gutungurwa, mugiye kuyoberwa uko bigenze.



Mwana wanjye, ongera ubwire abantu bose ntawe urobanuye, babwire ko umwana wanjye Yezu ababaye, arababaye kubera Abanyarwanda bagiye kurimbuka.



Bana banjye, Abanyarwanda ukuntu mbakunda ariko muranze murananiye. None rero mwana wanjye, wabonye uko umwana wanjye ameze, ariya maraso ubona menshi atemba ni ko bigiye kumera. Ziriya nkovu ubona zagashutse, ni ibyaha byinshi by’Abanyarwanda bikomeje gukorerwa muri kino gihugu. Ibi byose ubona bigiye kubagwirira kuko hirya no hino mu gihugu ni imiborogo gusa. Nongeye kubisubiramo, ariya maraso ubona atemba ni ko bimeze kuko abantu benshi baratashye, kuko uburakari bw’Imana bugiye kubisukaho.



None rero mwana wanjye, ngutegetse kuvuga ishapule y’ububabare inshuro eshatu ku munsi, gukora inzira y’umusaraba buri munsi, kubuga Rozari buri munsi, mukabisozesha ishapule y’impuhwe z’Imana kugira ngo mumfashe kuririra Abanyarwanda. Utazahitanwa n’amahindu azahitanwa n’umuvu cyangwa umuyaga cyangwa inzara. Ibyo byose birabateganyirijwe, niyo mpamvu mbibabwiye kugira ngo mubimenye.



Bana banjye, umwana wanjye Yezu Kristu yarabakunze, arabagenderera ariko mwanze kwakira urukundo abakunda. Nimureke rero ibyavuzwe byuzuzwe kuko byanze bikunze ibyavuzwe byose bigiye kuzuzwa nta kadomo na kamwe kagabanutseho, kandi ibi nkomeje kubabwira ni ko bimeze, ndetse byaratangiye. Hari intambara ya bucece. Abantu benshi ntibakivuga kubera amoko, benshi bakomeje guhunga iki gihugu, abandi bakomeje gushyirwa mu buroko kubera kwironda kwa bamwe, abandi bakomeje kuvutswa utwabo bari batunze. Mugira ngo ntitubibona? Ibyo byose rero mugiye kubiryozwa kuko ibyo byose mupfa ntabyo muzatunga, umwana wanjye agiye kubirimbura namwe atabasize. Hari abo umwana wanjye yahaye ubwenge none barerekana ko babumurusha, nabo agiye kubibasira nta n’umwe ababariye kugira ngo bamenye ko umunyabwenge ariwe gusa.



Mwana wanjye, ongera ugire abantu bose inama. Babwire uti hari abatwakiriye n’abataratwakiriye, mwese nimumenye ko ibyo twababwiye kuva mbere nimumenye ko igihe kigeze, igihe ni iki nta kindi mutegereje.



Bana banjye, ndababaye kubera igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda nakunze, Abanyarwanda narabakunze ariko mwanze kwakira urukundo mbakunda. Bana banjye, ndabakunda ariko mukangaragariza ko muzi kwangana.



Mwana wanjye, sengera Abanyarwanda kuko barambabaje cyane kubera urukundo mbakunda none benshi bakaba bagiye kurohwa mu rwobo.



Bana banjye, nguyu wa munsi nababwiye urageze kandi ubaguye gitumo muri gushaka amafaranga, muri kwiruka ku bintu. Bana banjye, mubyirukeho ariko ntabyo muzatunga, n’ababyambuwe nabo bari abana banjye kandi bari abana nka mwe. Mbisubiyemo, ibyo byose muri gukangisha umwana wanjye arabirimbuye namwe atabasize.



Mwana wanjye, ubu butumwa ubugeze ku Banyarwanda bose ndetse n’abari hanze. Ari uwakiriye cyangwa utarakiriye, mwese ubu butumwa burabareba, ntutiye kubutanga rero, nshaka ko nta n’umwe utungurwa n’utabwakiriye nawe abe yabimenye.



Bambwirire kandi ko ibi byose muri gupfa umwana wanjye arabirimbuye namwe atabasize. Bana banjye, nguyu wa munsi ubaguye gitumo mwibereye mu mitungo. Bana banjye, urukundo mbakunda ni rwo rutumye mbereka ko mbabaye, nibura hagire urokoka . bana banjye, ni benshi batakira ibi mvuga kubera amaraha barimo. Abo nabo umwana wanjye agiye kbereka ko ariwe utanga umunezero n’amahoro.



Mwana banjye, mbwirira abo bakiriye bumva ibyo mvuga kandi bakabishyira mu bikorwa, uti uyu munsi ni mwe mutumye ntangaza ibi kugira ngo mudatungurwa.



Bana banjye, nimwitegure kuko ibikomeye biraje. Bana banjye, hari abarimo abavuga ngo barambiwe gutegereza, bavuga ngo ibi tubabwira ni bya bindi, ntabwo ari bya bindi rero kuko mbere narabateguzaga ngira ngo hagire uwisubiraho ariko noneho igihe ni iki kandi kibuzuriyeho, muratunguwe. Umwana wanjye arababaye, arababaye. Bambwirire ko umwana wanjye agiye kubamanuriraho amahindu, ibimenyetso bihagije mwarabibonye ntacyo mutazi, ariko bana banjye koko n’abo nakubise akanyafu ndabona ntacyo bibabwiye kugira ngo bahinduke.



BY.: Ariko Mama, wambabariye koko ukambwira icyakorwa kuko ibyo mukomeje kunyereka binteye ubwoba.



B.M.: Mwana wanjye, ngusabye kutazongera kuvuga ngo nimbababarire. None se ko mwe mutambabarira, aho nahereye mbinginga kuva mbare na mbariro ariko mwanze kunyumva, mureke ibyavuzwe byuzuzwe.



Mwana wanjye, bara imyaka maze mu gihugu cyanyu cy’u Rwanda ntegereje guhinduka kwanyu, ariko noneho ndabahebye.



Mwana wanjye, uzanshimirire abana banjye bakoeje kuvuga Rozari bazirikana, uti Rozari mwavugiye umuvandimwe wanyu narayakiriye n’ubwo yababaye ariko yabashije kwitegura kuva mwayivuga ntabwo nigeze muva iruhande, naramusukuye, roho ye ndi kumwe nayo. Mwihagayika rero kuko uvuze Rozari wese mba ndi kumwe nawe. Ubu rero ndi kumwe nawe naramwakiriye. Mwana wanjye, mbisubiyemo, ubu butumwa uhite ubutanga kuko bose burabareba, ari uwakiriye cyangwa utarakiriye, ubu butumwa bose burabareba kuko nshaka ko nta n’umwe utungurwa. N’utarakiriye nawe buramureba.



Bana banjye rero mwe mwumva ibyo mbabwira, icyo mbifuzaho uyu munsi nimusenge musabira roho zo muri Purgatori kuko hari nyinshi zitagira uzisabira. Bana banjye rero groupe ya 4 narayishimye cyane . uyu munsi wa none rero mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye.



Bana banjye, nimukomeze mwitange kandi igihe cyose muteranye mujye mumenya ko mbari hafi kandi iyo mpari ntabwo mba ndi jyenyine n’umwana wanjye tuba turi kumwe.



Mwana wanjye, nsezerera abana banjye, uti uwemeye inema y’umwami wanyu Yezu Kristu nanjye mwifurije ihirwe risesuye no kuzatunga igihugu ho umunanai. Mbifurije no kuzashyikirna n’umwana wanjye mu bihe bishya no mu Rwanda rushya mwagabiwe n’umwami wanyu i Nyanza kuko yarutuye umwana wanjye.



Bana banjye, ndagiye nzagaruka ubutaha. Muramenye rero n’ubwo bamwe mbashimye sinzabagaye. Muramenye kandi sinzabe nyamwisiga ngo nisange kandi namwe ntimuzabe baburamwaje. Bana banjye, sinavuga ko mbasezeyehokandi duhorana buri gihe cyose. Bana banjye, uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi.





____________________
Sujet : Re : 2010 Date : 11/02/2010, 15H34
Auteur :
kigingi
Sha murakoze pe !

Abatugejejeho ubu butumwa , murakoze cyane.
Nakuyemo inyigisho kandi hari ibyari byarangiritse bwubatse muri njye .

Murakoze kongera kunyibutsa urukundo dusabwa , no kunyibutsa uburyo Maman akunda abanyarwanda .

Thanks , thanks a lot .
Sujet : Re : 2010 Date : 12/02/2010, 21H26
Auteur :
Nyinawundi
Bavandimwe muli mu rwanda ndabinginze ubu butumwa mubugeze kuli bose,ibihe birakomeye namwe muli mu rwanda murabyibonera.
Mugusubiza M%ugisha nagira ngo mbabwire ko abo mu ijuru bavuga ko mu ijuru nta madini aliyo,Imana izaducira urubanza ikurikije URUKUNDO twagize,nako abapfuye bakagaruka bavuga ko iyo ipfuye uhita ubona ibyo wakoze mu buzima akaba ali wowe wicira urubanza ugana aho aubona ukwiye,iyo roho yawe yanduye ujya mmu purgatori kujya kozwa kugira ngo uzagere ku Imana usukuye..Byishimo ndamuzi yali "ikimuga afungwa" abonekerwa muli gereza azagukira arahaguruka araagenda kubw'ibitangaza bya Yezu Kristu,muti kuki atigaragaza i Kibeho?
ese muyobewe ko abo mu ijuru bakomeza kuvugaa ko iyo batumye abantu izo ntumwa zabo bazitoteza ndetse zimwe bakazica?none niba Umubyeyi amubonekera i Kibeho aliko nti abigaragaze kumugaragaro kugira ngo batamwica? waba uvuga ko mubategetsi halimo abica,abiba,ababeshya..maze abo bagome biyizi bakagusiga amahoro?
Dusenge ,dukundane,tuvugishe ukuli..twirinde gutunga urutoki tubeshyerana kuko Yezu yavuze ko:n'ururimi rwica.Iyo ubeshyeye mugeenzi wawe bakamwica cg bakamufunga nawe uba umwishe.Murakarama kandi yezu abalinde mwese kuko Yezu akunda bose ndetse n'abanyabyaha arabakunda gusa we yanga icyaha.Murakoze.
Sujet : Re : 2010 Date : 13/02/2010, 10H38
Auteur :
Sugira
Mwaramutse bavandimwe,

Nagiraga ngo ngore icyo nongera ku byo Nyinawumuntu yavuze. Roho zanduye z'abapfuye zibamo ibice 2 : hari izishobora kunyura muri isukuriro (purgatoire) kugira ngo zishobore kuzabona Imana; hari n'izitagira ayo mahirwe, ziba zigenewe umuriro w'iteka.

Mwakwibaza muti : "itandukaniro ni irihe?" Igisubizo kiri mu ibaruwa ya mbere ya Yohani 5: 16-17 aho avuga ko hari icyaha kiganisha ku rupfu, n'icyaha kitaganisha ku rupfu. Ni ukuvuga ngo hari icyaha cyoroheje (peche veniel) n'icyaha gikomeye (peche mortel). Roho igira amahirwe yo kujya mu isukuriro ni iy'umuntu upfuye afite icyaha cyoroheje; n'aho iy'upfuye afite icyaha gikomeye, nta mahirwe nk'ayo aba afite.

Abakristu rero bagomba kwirinda kwishuka bakora ibyaha bibwira ko bazanyura mu isukuriro. Dukwiye kujya dukora ibishoboka byose tukirinda icyaha icyo ari cyo cyose, cyaba igikomeye ndetse n'icyoroshye.

Amahoro.
Sujet : Re : 2010 Date : 20/02/2010, 21H37
Auteur :
uwimana
Yezu Kristu ukiza tubabarire utwereke twese ko ubaho maze twese abana bawe udufashe ukomeje kandi utubabarire ibyaha Mwami mwiza uhoraho yezu n'abatakuzi bababarire bamenye ubwiza bwawe,batuze,bakundane....Mana nziza ,Mana nzima singizwa.
Sujet : Re : 2010 Date : 07/03/2010, 22H56

Auteur :
mugisha
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 21/02/2010
_____________________________


Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye, atishimye ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati :

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo!

BY. : Uraho Mama!

B.M. :Umeze ute?

BY.: Meze neza gahoro nawe urabibona, ibigeragezo ni byinshi.

B.M.: Mwana wanjye ihangane ukomeze utwaze kandi igihe cyose ujye umenya ko utari wenyine. Ujye umenya ko tukuri iruhande kandi umenye ko nagutoye utantoye. Kandi umenye ko imbaraga ukoresha atari izawe, nitwe tuziguha. None rero mwana wanjye, aho uri biri gihe cyose ntugomba kwinuba kuko imbaraa si izawe.

BY.: Mama, sijyewe, si ukwinuba ni ibintu bibi mukomeje kunyereka bintera ubwoba, singisinzira na rimwe.

B.M.: Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose ari abakiriye ari n’abatakiriy, uti: nimugire amahoro, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye, ndagarutse, nje kubasura kubera ko mbakunda. Bana banjye, n’ubwo mvuze ngo ndababaye ariko ndanishimye, kuko nta mubyeyi ubabara ari kumwe n’abana be.

Bana banjye, urugendo mwakoze mugenda munyamamaza jye n’umwana wanjye rwaranshimishije. Burya rero mugitangira kurutegura twari turi kumwe, nitwe twarwiteguriye. Muhaguruka twarahagurukanye ntabwo mwari mwenyine, ijambo ryavuzwe ntabwo ari mwe mwarivugaga, nitwe twarivugaga. Bana banjye, uyu munsi wa none nabongereye imbaraga. Uko mwanganaga kose nimwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye.

Bana banjye, nimukomeze murwane urugamba kuko igihe cyo gutsinda kwanyu kirageze. Ababatoteza nabo abenshi bazasanga baribeshye kuko hari benshi bagiye kwifuza kubasanga babibure. Bana banjye, mukurikire inzira imwe gusa kandi mumenye uwo mukurikiye uwo ariwe. Muramenye rero ejo sinzabe nyamwisiga ngo nisange kandi namwe ntimuzabe baburamwaje. Muramenye n’ubwo mbashimye sinzabagaye.

Bana banjye, ndabakunda, ndabakunda nkabakumbura n’ikimenyimenyi ndabasura nkabatumaho. Bana banjye, mutege amatwi kandi mubwize ukuri. Ni nde wundi mwabonye waje abasanga, abatetesha, abinginga abasaba imbabazi? Bana banjye, nimusabe mbahe kuko ndafite, mfite byinshi byo kubaha. Uyu munsi wa none rero mbahaye urukundo rwanjye, namwe kandi mukundane bamwe n’abandi.

Bana banjye, nk’uko nari nabivuze haruguru, mwongere mwihe amashyi n’impundu kuko murabikwiye. Uyu munsi rero mukomeze mwishime kuko muri kumwe na nyina w’Umukiza .

BY.: Mama, uyu munsi wa none mbanje guca bugufi imbere yanyu yawe ngusaba imbabazi z’ibicumuro byanjye byose n’iby’ab’isiyose kubera ko tudakwiye kukwegera n’ibyo tukubabazamo byose. ariko Mama, urambure ibiganza byawe utugirire imbabazi n’ubuntu bwinshi. Mama, murakoze kubera ko utubabariye. Mama, uyu munsi wa none werekanye ko turi kumwe koko. Turagushimira cyane wowe utuzi kurusha uko twiyizi, wowe wirengagiza amakosa yacu, ukirengagiza ububi bwacu, ukemera kudusanga.

B.M.: Mwana wanjye, uyu munsi wa none, ongera gire abantu inama ntawe urobanuye. Ubambwirire, uti umwana wanjye arababaye, arababaye cyane. Ababajwe cyane n’abantu benshi banze guhinduka, benshi bari kugenda baganisha mu rwobo.

Bana banjye, iyi si mutuye mwayihinduye umwanda, amategeko Imana yabahaye ntimukiyitaho na mba. None hagati aha kababayeho, urugogwe rugiye kubikubita hejuru, kandi mratunguwe. Bana banjye, ibi mbabwira ni ko bimeze, ndetse byaratangiye. Bana banjye, amazi agiye kurenga inkombe kandi narababwiye kuva kera. Icyago cya rurangiza kirabugarije, kigiye kubagwirira muri gushaka amafaranga. Ibi mbabwira birahari kandi bigiye guhera mu Rwanda kuko ari ho umwana wanjye yicaye.

Bana banjye, muce bugufi musukure imitima yanyu kuko ikeneye gusukurwa. Bana banjye, nimwicuze nimwicuze, nimwicuze inzira zikigendwa. Bana banjye, ibihe bibi birabugarije kandi bikomeye. Bya bihano bya rurangiza nababwiye bibagezeho, aho bigeze nta garuriro kuko muratunguwe, uwumva yumve, utumva nawe ni akazi ke ntacyo azireguza imbere y’Imana Data.

Bana banjye, nakomeje kubabwira uko bwije n’uko bukeye ngo mwicuze mugarukire Imana muranga murananira, noneho rero ndabahebye kuko nta gihe ntababwiye. Bana banjye, nongere mbisubiremo sibwo bwa mbere nabibabwira, benshi mufite intambara nyinshi mu mitima yanyu, kino gihe rero mugezemo hari intambara ya bucece, irahari, abantu benshi barangana, barabeshyerana, benshi bakomeje kugambanira bagenzi babo bababeshyera ibyo batahagazeho benshi bakomeje kurohwa mu buroko, abandi bakomeje guhunga igihugu ari mwebwe bahunga, mwebwe bayobozi bakuru. Bana banjye b’Abanyarwanda mubimenye uwicishishije mugenzi we icumu nawe niryo azicishwa, uwicishije mugenzi we inkota nawe n’iyo azicishwa.

Igihe rero kirageze umwana wanjye aje guhorera abana be abana be barengana. Naravuze, naravuze, naravuze ariko mwanze ariko mwanze kunyumva. Nyamara bana banjye, mugeze mu bihe bya nyuma. Imvura y’amahindu igiye kubanyagira kandi izarokoka bake, nta gihe ntababwiye. Bana banjye, muri mu bihe bya nyuma, mwibereye mu byisi gusa bidafite icyo bimara, mwimirije imbere icyaha gishira vuba ariko kimunze umutima. Bana banjye, nimusubize ndanginze, umuntu ni muntu kandi ubuto burakoshya ntibuguherekeza.




Bana banjye, nimusubize amaso inuma mwibuke ko hari intebe ya Penetensiya; bamwe musuzugura ngo ntacyo bimaze ariko birakimaze. Bana banjye buri muntu ajye yimenya areke kumenya mugenzi we. Namwe abashakanye, mwzuze urukundo mwagiranye imbere y’umusaraba mutagatifu, mwibuke igihango gikomeye muvuga muti: Haba mu byago no mu makuba, mwiyemeza ibyo mutazashobora, ntabwo byoroshye.

Nyamuna nimugerageze musane imitima yanyu, mwubahirize isezerano ridakuka, mwubahirize icyo mwanyemereye n’icyo mwemereye umwana wanjye, kuko imbere yanjye ni igihango gikomeye: waba muzima cyangwa urwaye kugeza gupfa, ni ukuvuga ko nyine ko ari igihe cyo gupfa, kuko igihe mutarapfa mugomba kunga ubumwe kuri roho mugafashanya, mukareka ibituruka impande zose, kuko byose biba bisenya, bitubaka. Ndabinginze babyeyi namwe bana, basore namwe nkumi kugira ngo mugire Rozari akabando, muyigire intwaro ibafasha ku mutima no kuri roho no ku mubiri.

Mu rugendo kandi mujye mwibuka kubwira Yezu, muti turagiye, ariko inzira tugiye uturagire kandi utugezeyo amahoro. Igihe ugiye gukosa uvuge, uti mbese ko ngiye gukora kiriya ariko se kirashimisha Imana. Mugende mu rumuri, mu nzira nyayo mureke kurahuka no kugendera mu bitari ngombwa. Igihe kandi muguye mu cyaha, musabe imbabazi kuko igihe cyose umwana asaba imbabazi umubyeyi we. .

Bana banjye n’ubwo naje kubasura nkababwira ko mbabaye mbisubiyemo ndanishimye kuko mbona uyu munsi hari abana banjye banshimishije koko. Bana banjye, nongere mbabwire ndabasaba guca bugufi mwihane ibyaha byanyu byose, mureke kubeshyerana, mureke kugambanirana, mureke guca imanza z’amahugu. Bana banjye, abwirwa benshi hakumva na beneyo. Ngiye kubacira umugani. Hari myinshi nabaciriye ntimwasobanukirwa kandi rero n’uyu sibwo bwa mbere nawubacira. Karame. Umunyabukorikori yirutse ku bimusiga yihisha ibimubona yihishurira ibyapfuye. Bana banjye inkoni y’umushumba iba ndende iyo ntacyo aragiye, ariko iyo aragiye iba ngufi.

BY. : Ariko Mama, uzi ko twebwe tutazi iyo migani. Ujye uyidusobanurira kuko iyo utadusobanuriye bituma umuntu yisobanurira uko ashaka.

B.M. : Bana banjye ndabasobanurira byoroshye cyane. Iyo ufite uwo utuma birihuta, ubwo ya nkoni iba ibaye ngufiya ariko iyo umubuze, ukora urugendo cyangwa se iyo umushumba aragiye afite amatungo imbere ye ntabwe ubona inkoni ye kuko iba ikikijwe n’amatungo. Ariko iyo nta matungo afite, inkoni aba ayicumbye. Nanjye rero iyo mbatumyeho, inkoni iba ibaye ngufiya kuko mba mfite uwo ntumye nk’umushumba ugomba kuntumikira. Ariko iyo abuze abo abwira, n’abo atuma, n’abo abwiye batamwumva bakamwita umusazi, inkoni iba ikiri ndende.

Ndumva mushobora kumva icyo nshobora kubabwira. Ntibikabatangaze rero kuko nkomeje kubatumaho igikoresho cyanjye benshi batamwumva, abandi birirwa bamuvuga uko atari.

Bana banjye, byarambabaje murwanya ikitarwanyika. Bana banjye, ndababwiye byarambabaje, ndagira ngo mwisuzume. Niyo mpamvu kubanyuriramo ko byambabaje. Dusubire inyuma tuganire buri muntu yisuzume mu byo yavuze byose, uruhare yagize. Bana banjye, munyumve neza mutongera kumpimbira dore ko kenshi muvuga ibidahari, ibyo ntigeze mvuga. Bana banjye, nje kubabwira ikinzanye kuko nagira ngo mbasubiriremo nk’uko nababwiye ko ugira Imana abona umuhana n’umubwira ukuri. Uyu munsi rero buri muntu yicishe bugufi asabe imbabazi z’ibyaha bye byose n’iby’isi yose n’iby’abavandimwe bose kandi mwicishe bugufi mwumve ko ntacyo muri cyo, mwicishe bugufi igihe cyose, mwakire icyo mukwiye.

Bana banjye nkunda, uyu munsi uyu munsi wa none murambure ibiganza byanyu n’imitima yanyu maze muruhure ibibababaje byose muruhure ibibabangamiye, ibibatera ubwoba maze musabe imbabazi, kuko usabye yizeye arahabwa.

Niba mwemera ko ndi hagati muri mwe, uyu munsi rero mbahaye ubudacogora n’ubusabane ku Mana kandi ndabababariye n’umutima wanjye wose.

BY.: Urakoze MaMa! Twagushimiye n’umutima wacu wose kuko twari duhagaritse umutima kubera ibicumuro byacu kuko nta ntungane ibaho buri muntu wese arakosa kandi ararangara.

B.M.: Mwana wanjye, uzanshimirire abana banjye bakomeje gukora urugendo hirya no hino banyamamaza, bakwiza rozari yanjye, uti: Nimukomereze aho, ntimucike intege kuko ndikumwe namwe igihe cyose. Bana banjye, uyu munsi mwaronse byinshi, mwabonye ingabire nyinshi, mukomereze aho kandi mbabikiye akabanga. Hari agaseke kanyu gapfundikiye kandi katazapfundurwa.

Bana banjye, ndagiye simbasezeye kuko duhorana igihe cyose. Muramenye kandi sinzabe nyamwisiga ngo nisange kandi namwe ntimuzabe baburamwaje. Bana banjye, ngaho mubane nanjye, urukundo rwawe rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi.

Bana banjye, uyu munsi wa none mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi. Ngaho murakoze murakagira Imana.




----------------------------------------------------
Sujet : Re : 2010 Date : 09/04/2010, 23H45

Auteur :
mugisha
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 30/03/2010
_____________________________


Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati :

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo!

BY. : Uraho Mama!

B.M. :Umeze ute?

BY.: Meze neza gahoro nawe urabibona, ariko Mama, uyu munsi sinabura kugushimira kubera imibabaro mwampaye. Mama, iriya ndwara yanteye ubwoba. Mama, mwanyeretse ko mumba hafi koko, Mama, ntabwo nabura kugushimira kubera ko uri umubyeyi utita ku byaha byacu.

Karame, Mama, rwose narimfite ubwoba, nari maze kwiheba, byageze n’aho umwuka uhera. Mama, nzagukorera, nzakugwa inyuma wenda n’umwuka uzarinde uhera mvuga izina ryawe gusa. Ndabisabira imbaraga zo kubishobora. Mama, narishimye cyane kuko wanyeretse ko uri umubyeyi watsinze umwanzi. Uyu munsi rero, ntabwo nabona uko nagushimira, iyaba narinshoboye kuvuza impundu n’amashyi nabikomera rimwe.

Ariko Mama, uyu munsi urebe ibyifuzo mfite mu mutima wanjye, harimo icyo kugushimira kugira ngo biriya byose bibeho ku bw’izina ryawe n’iry’umwana wawe Yezu Kristu.

B.M.: Mwana wanjye, nujya ubona icyago nka kiriya kikugwiririye, ujye wicecekera kuko uba ufite ukigukiza.


BY.: Karame, murakoze. Mama, guhera ubu nabonye ko ndinzwe koko. Mama, uko mwambwiye ni ko nabigenje naricecekeye, kwa muganga ntabwo nigeze mpatekereza kubera ko nari nizeye ubuvugizi bwanyu. Ariko mama, urebe ibigeragezo byuzye hafi yacu ni byinshi cyane, twagira wowe n’umwana wawe, naho ubundi tugeze kure.


B.M.: Mwana wanjye, ntiwinube kuko ndacyagutuma kuko uri igikoresho cyanjye kandi naragutoye ntabwo wantoye. Iyo mibabaro rero ugenda uhura nayo ni ukugira ngo ufashe umwana wanjye gucungura isi.


BY.: Mama, narabyemeye.

B.M.: Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose, uti nimugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo.
Bana banjye, uyu munsi ngarutse kubasura kubera ko mbakunda. Bana banjye, ndabakunda nkabakumbura n’ikimenyimenyi ndabasura nkabatumaho. Bana banjye, mutege amatwi kandi mumbwize ukuri. Ni nde wundi mwabonye waje abasanga abatetesha abinginga abasaba imbabazi?

Bana banjye, nimusabe mbahe kuko ndafite. Bana banjye mfite byinshi byo kubaha, nongere. Nongere mbibasubiriremo nk’uko nabibabwiye ubushize. Nabahaye igikoresho cyanjye kuko niwe mbatumaho; ndamubaragije muramenye sinzabagaye kuko benshi mumwirengagiza kandi mumufiteho inshingano kuko iyo arwaye, mba ngira ngo ndebe ko muri abo bamushinzwe hari umusura. Icyo ashaka kuvuga muracyumva abafite amatwi yo kumva bumve kandi babone.
BY.: Mama, uyu munsi mbanje guca bugufi mbanje guca bugufi imbere yanyu mbasaba imbabazi z’ibicumuro by’ab’isi yose kubera ko tudakwiye kukwakira n’ibyo tukubabazamo byose. Mama, uyu munsi wa none komeza urambure ibiganza byawe utugirire imbabazi n’ubuntu bwinshi.

Mama, urakoze wowe udukunda kurusha uko twikunda. Wowe utuzi kurusha uko twiyizi, uyu munsi wa none turagushimira cyane kubera ko wirengagiza ububi bwacu ukemera kudusanga.


B.M.: Bana banjye, iyo umwana asanga umubyeyi arabanza agashira impumu, iyo umwana asanga umubyeyi arabanza akamubwira, ati Mawe ndaje. Na mwe rero bana banjye, aho muri hose muhaguruke mumbwire ngo, ndaje Mawe, kuko mbakunda.

BY.: Mama, uyu munsi nkomeje kugushimira kubera ko uduhoza ku mutima kandi ukaba utubabariye ibyaha byacu byose. murakoze.

B.M.: Bana banjye, uyu munsi wa none ngarutse kubasura mbakunze. Bana banjye, ndishima cyane iyo mbonye muzindutse kare mujya gusingiza Imana, mwirengagije imirimo yanyu. Burya rero biranshimisha cyane iyo nza mbasanga kuko ntatana n’umwana wanjye Yezu Kristu wabapfiriye ku musaraba.

Bana banjye, sibwo bwa mbere nabibabwira. Muri kino gihe kibi mugezemo nimworoshye imitima yanyu kugira ngo Roho Mutagatifu yinjire abayobore. Roho Mutagatifu akande aharwaye, Roho Mutagatifu amare inyota abayifite kandi ahoze abababaye.

Bana banjye, nza kenshi kubasura, muramenye ntimuzandambirwe kuko nanjye ntajya mbarambirwa, kuko ikinzanye n’icyanzanye ntarakigeraho kuko nshaka ko mubasha kandi nshaka ko mutazasigara nk’imfubyi kuko igihe nikigera nzagenda mbasize nk’umubyeyi usize abana be bakuze kandi bazamuzanira imbuto zirumbutse, icyo gihe rero mukigezemo.

Bana banjye, igihe cyose mbabwira nti sinzabe nyamwisiga ngo nisange, namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Namwe rero bana banjye, ntimukazindurwe n’ubusa ngo mutahe uko mwaje. Muramenye ntimukazinduke kugira ngo nimugera aho mugeze munyongerere, kuko ibyo birahari.

Bana banjye, uzajya ananirwa gusubiramo ibyo navuze, azajye yicecekera yegere uwumvise bungurane ibitekerezo kuko kenshi murampimbira mukavuga ibyo ntavuze.

Bana banjye, mujye muvuga ibyo mwumvise kuko nzagaruka mbasobanuze. Bana banjye, murandambirwa ariko jye simbarambirwa kuko umubyeyi ntarambirwa abana be, ahubwo ahora afite inyota yo kubasanga.

BY.: Mama, murakoze cyane. Karame!

B.M.: Bana banjye, simbacyurira, simbakomeretsa ahubwo ugira Imana abona umugira inama, igihe rero kirageze kugira ngo umuntu wese yisuzume avomerere roho ye ifite inyota, agaburire roho ye kuko ifite inzara.

Bana banjye, nimuhore rero mwiteguye kuko hanze aha, ntibyoroshye, birakomeye cyane. Ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera. Bana banjye, mugeze mu bihe by’amarira menshi. Bana banjye, muhore mwiteguye kuko muratunguwe. Ya mvura y’amahindu igiye kubanyagira, abantu benshi baratashye. Simvuze umunsi cyangwa isaha, igihe ni iki murimo ntakindi.

Bana banjye, uku kwezi mugiye gutangira si kwiza, harimo ibibi byinshi. Harimo amarira menshi, abantu benshi bamwe bagiye gukomeza kurigiswa, abandi bagiye gukomeza kurohwa mu buroko, abandi bakomeje guhunga igihugu kubera ubwironde bwa bamwe.

Bana banjye, umwana wanjye arababaye, arababaye, ababajwe cyane na kino gihugu n’abanyarwanda yakunze none benshi bakaba bagiye gutsembwaho. Bana banjye, benshi bagiye gushiraho kubera ubwironde bwa bamwe .

Bana banjye, mugeze mu bihe bya nyuma. Bana banjye, ibikomeye biraje kandi bizarokoka bake. Nongere mbisubiremo: simvuze umunsi cyangwa isaha ariko ufite amaso yo kurora nabanze arebe aho ibintu bigeze, amazi yarenze inkombe murigushaka amafaranga.

Bana banjye, murabirundarunda ariko si ibyanyu, umwana wanjye arabirimbuye na mwe atabasize. Bana banjye, uyu munsi simbabwira byinshi iby’ingenzi narabibabwiye, ibindi mbifuzaho maze kubibabwira kuko mbere byari amarenga ngira ngo mwisubireho ariko noneho ntibikiri amarenga, icyakora bana banjye mubyo n’ubwo mbabaye ariko ndabashimira imbuto zimaze kuvuka kuva aho abatowe bamaze kugaragara hirya no hino.

Bana banjye, ibyago mufite nimuhumure ntakiruta Imana, byongeye kandi bana banjye, ibyago ntaho bitaba icyangombwa ni ukubyakira neza ntakwinuba. Bana banjye, mugeze mu bihe bikomeye ariko muhumure abanjye nzabarinda. Bana banjye, icyo mbifuzaho none nimukomere kuri Rozari n’ishapule y’ububabara mutibagiwe inzira y’umusaraba.

BY.: Mama, urakoze.

B.M.: Bana banjye, musenge, musenge, mwicuze, mwicuze, mwicuze, mwicuze, mwicuze inzira zikigendwa. Bana banjye simbasezeye kandi duhorana ariko bana banjye, muhore mwiteguye kuko ishyamba si ryeru.

Bana banjye, igiti kinini kigiye kuma amashami yose amaze kurabirana nta muzi gisigaranye. Bana banjye, niba mwumva uyu munsi mwumve kandi mushishoze. Simbabwiye byinshikuko ntacyo mutazi. Bana banjye, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi, ngaho urukundo rwanjye rubasakaremo. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize.

Bana banjye, ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye, uyu munsi wa none mbahaye inkunga yanjye y’umubyeyi kandi mbahaye umugisha.



----------------------------------------------------
Sujet : Re : 2010 Date : 12/04/2010, 09H49
Auteur :
gitimujisho
ubwo butumwa muba muvuga mujye mufata umwanya wo kwigira hirya gato kugirango abo mubwira bumve inyigisho irimo aho kwibwira ko ibitangaza n'amabonekerwa bibaho mu buryo bworoshye.ejo ntihazagire uwibeshya ko amasengesho ariyo azamuvura maraliya mu mwanya w'imiti
Sujet : Re : 2010 Date : 13/04/2010, 07H56
Auteur :
Sugira
Uraho Mugisha, Imana iguhe imigisha myinshi kuri ubu butumwa bw'Umubyeyi utugezaho. Gusa hari icyo nisabiraga: niba bishoboka, ntiwajya uhita ubushyiraho ukwezi kukirangira?

Komeza ubane n'Imana.

Amahoro
Sujet : Re : 2010 Date : 13/04/2010, 09H00
Auteur :
gitimujisho
ca sent lescroquerie
Sujet : umva ubutumwa Date : 15/04/2010, 14H20
Auteur :
madice
Umva ubutumwa bwo mu ijuru, icyo utumva ukibaze kandi nukibaza ukimenye. Watubwira ute ko ibivugwa muri ubu butumwa ibyinshi utari usanzwe ubizi uretse kunangira umutima.

Naho inama utugira yo gushishoza yo ndayigushimira. Tugomba kutihutira gufata inyandiko yose ho ukuri kuzuye kuko uvuga cyangwa uwandika ashobora kwiyongereramo amaranga mutima ye bitamuturutseho. Bityo ubutumwa bukaba bwakumvikana ukundi.

Roho Mutagatifu naduhe inema yo kwemera gukora ugushaka kwa Nyina w'Imana, wabyaye akagummya kuba isugi, akaba ari umuzira nenge, nta cyaha yigeze.

Jesus est mon Seigneur et mon Roi

Profil membre
1 2 3 4 5 6 7 8
, [ ]



Note:
icone (A coté de [ Répondre ] ) : Permet de basculer entre les 2 modes de visualisation des messages.
Icone (A coté de la date ) : Permet d'éditer un message.

: le message en cours de lecture
: nouveau message
: le topic (sujet) de discution




© HIWIT tous droits réservés