[ Messages en cours de lecture ]
Sujet : Re : 2010 Date : 09/04/2010, 23H45

Auteur :
mugisha
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 30/03/2010
_____________________________


Umubyeyi Bikira Mariya yaje ababaye cyane, ari mu rumuri rwinshi cyane ntabona icyo ndugereranya narwo nuko aranyitegereza, aransuhuza, ati :

B.M. : Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo!

BY. : Uraho Mama!

B.M. :Umeze ute?

BY.: Meze neza gahoro nawe urabibona, ariko Mama, uyu munsi sinabura kugushimira kubera imibabaro mwampaye. Mama, iriya ndwara yanteye ubwoba. Mama, mwanyeretse ko mumba hafi koko, Mama, ntabwo nabura kugushimira kubera ko uri umubyeyi utita ku byaha byacu.

Karame, Mama, rwose narimfite ubwoba, nari maze kwiheba, byageze n’aho umwuka uhera. Mama, nzagukorera, nzakugwa inyuma wenda n’umwuka uzarinde uhera mvuga izina ryawe gusa. Ndabisabira imbaraga zo kubishobora. Mama, narishimye cyane kuko wanyeretse ko uri umubyeyi watsinze umwanzi. Uyu munsi rero, ntabwo nabona uko nagushimira, iyaba narinshoboye kuvuza impundu n’amashyi nabikomera rimwe.

Ariko Mama, uyu munsi urebe ibyifuzo mfite mu mutima wanjye, harimo icyo kugushimira kugira ngo biriya byose bibeho ku bw’izina ryawe n’iry’umwana wawe Yezu Kristu.

B.M.: Mwana wanjye, nujya ubona icyago nka kiriya kikugwiririye, ujye wicecekera kuko uba ufite ukigukiza.


BY.: Karame, murakoze. Mama, guhera ubu nabonye ko ndinzwe koko. Mama, uko mwambwiye ni ko nabigenje naricecekeye, kwa muganga ntabwo nigeze mpatekereza kubera ko nari nizeye ubuvugizi bwanyu. Ariko mama, urebe ibigeragezo byuzye hafi yacu ni byinshi cyane, twagira wowe n’umwana wawe, naho ubundi tugeze kure.


B.M.: Mwana wanjye, ntiwinube kuko ndacyagutuma kuko uri igikoresho cyanjye kandi naragutoye ntabwo wantoye. Iyo mibabaro rero ugenda uhura nayo ni ukugira ngo ufashe umwana wanjye gucungura isi.


BY.: Mama, narabyemeye.

B.M.: Mwana wanjye, ongera unsuhurize abana banjye bose, uti nimugire amahoro urukundo rwanjye rubasakaremo.
Bana banjye, uyu munsi ngarutse kubasura kubera ko mbakunda. Bana banjye, ndabakunda nkabakumbura n’ikimenyimenyi ndabasura nkabatumaho. Bana banjye, mutege amatwi kandi mumbwize ukuri. Ni nde wundi mwabonye waje abasanga abatetesha abinginga abasaba imbabazi?

Bana banjye, nimusabe mbahe kuko ndafite. Bana banjye mfite byinshi byo kubaha, nongere. Nongere mbibasubiriremo nk’uko nabibabwiye ubushize. Nabahaye igikoresho cyanjye kuko niwe mbatumaho; ndamubaragije muramenye sinzabagaye kuko benshi mumwirengagiza kandi mumufiteho inshingano kuko iyo arwaye, mba ngira ngo ndebe ko muri abo bamushinzwe hari umusura. Icyo ashaka kuvuga muracyumva abafite amatwi yo kumva bumve kandi babone.
BY.: Mama, uyu munsi mbanje guca bugufi mbanje guca bugufi imbere yanyu mbasaba imbabazi z’ibicumuro by’ab’isi yose kubera ko tudakwiye kukwakira n’ibyo tukubabazamo byose. Mama, uyu munsi wa none komeza urambure ibiganza byawe utugirire imbabazi n’ubuntu bwinshi.

Mama, urakoze wowe udukunda kurusha uko twikunda. Wowe utuzi kurusha uko twiyizi, uyu munsi wa none turagushimira cyane kubera ko wirengagiza ububi bwacu ukemera kudusanga.


B.M.: Bana banjye, iyo umwana asanga umubyeyi arabanza agashira impumu, iyo umwana asanga umubyeyi arabanza akamubwira, ati Mawe ndaje. Na mwe rero bana banjye, aho muri hose muhaguruke mumbwire ngo, ndaje Mawe, kuko mbakunda.

BY.: Mama, uyu munsi nkomeje kugushimira kubera ko uduhoza ku mutima kandi ukaba utubabariye ibyaha byacu byose. murakoze.

B.M.: Bana banjye, uyu munsi wa none ngarutse kubasura mbakunze. Bana banjye, ndishima cyane iyo mbonye muzindutse kare mujya gusingiza Imana, mwirengagije imirimo yanyu. Burya rero biranshimisha cyane iyo nza mbasanga kuko ntatana n’umwana wanjye Yezu Kristu wabapfiriye ku musaraba.

Bana banjye, sibwo bwa mbere nabibabwira. Muri kino gihe kibi mugezemo nimworoshye imitima yanyu kugira ngo Roho Mutagatifu yinjire abayobore. Roho Mutagatifu akande aharwaye, Roho Mutagatifu amare inyota abayifite kandi ahoze abababaye.

Bana banjye, nza kenshi kubasura, muramenye ntimuzandambirwe kuko nanjye ntajya mbarambirwa, kuko ikinzanye n’icyanzanye ntarakigeraho kuko nshaka ko mubasha kandi nshaka ko mutazasigara nk’imfubyi kuko igihe nikigera nzagenda mbasize nk’umubyeyi usize abana be bakuze kandi bazamuzanira imbuto zirumbutse, icyo gihe rero mukigezemo.

Bana banjye, igihe cyose mbabwira nti sinzabe nyamwisiga ngo nisange, namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Namwe rero bana banjye, ntimukazindurwe n’ubusa ngo mutahe uko mwaje. Muramenye ntimukazinduke kugira ngo nimugera aho mugeze munyongerere, kuko ibyo birahari.

Bana banjye, uzajya ananirwa gusubiramo ibyo navuze, azajye yicecekera yegere uwumvise bungurane ibitekerezo kuko kenshi murampimbira mukavuga ibyo ntavuze.

Bana banjye, mujye muvuga ibyo mwumvise kuko nzagaruka mbasobanuze. Bana banjye, murandambirwa ariko jye simbarambirwa kuko umubyeyi ntarambirwa abana be, ahubwo ahora afite inyota yo kubasanga.

BY.: Mama, murakoze cyane. Karame!

B.M.: Bana banjye, simbacyurira, simbakomeretsa ahubwo ugira Imana abona umugira inama, igihe rero kirageze kugira ngo umuntu wese yisuzume avomerere roho ye ifite inyota, agaburire roho ye kuko ifite inzara.

Bana banjye, nimuhore rero mwiteguye kuko hanze aha, ntibyoroshye, birakomeye cyane. Ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera. Bana banjye, mugeze mu bihe by’amarira menshi. Bana banjye, muhore mwiteguye kuko muratunguwe. Ya mvura y’amahindu igiye kubanyagira, abantu benshi baratashye. Simvuze umunsi cyangwa isaha, igihe ni iki murimo ntakindi.

Bana banjye, uku kwezi mugiye gutangira si kwiza, harimo ibibi byinshi. Harimo amarira menshi, abantu benshi bamwe bagiye gukomeza kurigiswa, abandi bagiye gukomeza kurohwa mu buroko, abandi bakomeje guhunga igihugu kubera ubwironde bwa bamwe.

Bana banjye, umwana wanjye arababaye, arababaye, ababajwe cyane na kino gihugu n’abanyarwanda yakunze none benshi bakaba bagiye gutsembwaho. Bana banjye, benshi bagiye gushiraho kubera ubwironde bwa bamwe .

Bana banjye, mugeze mu bihe bya nyuma. Bana banjye, ibikomeye biraje kandi bizarokoka bake. Nongere mbisubiremo: simvuze umunsi cyangwa isaha ariko ufite amaso yo kurora nabanze arebe aho ibintu bigeze, amazi yarenze inkombe murigushaka amafaranga.

Bana banjye, murabirundarunda ariko si ibyanyu, umwana wanjye arabirimbuye na mwe atabasize. Bana banjye, uyu munsi simbabwira byinshi iby’ingenzi narabibabwiye, ibindi mbifuzaho maze kubibabwira kuko mbere byari amarenga ngira ngo mwisubireho ariko noneho ntibikiri amarenga, icyakora bana banjye mubyo n’ubwo mbabaye ariko ndabashimira imbuto zimaze kuvuka kuva aho abatowe bamaze kugaragara hirya no hino.

Bana banjye, ibyago mufite nimuhumure ntakiruta Imana, byongeye kandi bana banjye, ibyago ntaho bitaba icyangombwa ni ukubyakira neza ntakwinuba. Bana banjye, mugeze mu bihe bikomeye ariko muhumure abanjye nzabarinda. Bana banjye, icyo mbifuzaho none nimukomere kuri Rozari n’ishapule y’ububabara mutibagiwe inzira y’umusaraba.

BY.: Mama, urakoze.

B.M.: Bana banjye, musenge, musenge, mwicuze, mwicuze, mwicuze, mwicuze, mwicuze inzira zikigendwa. Bana banjye simbasezeye kandi duhorana ariko bana banjye, muhore mwiteguye kuko ishyamba si ryeru.

Bana banjye, igiti kinini kigiye kuma amashami yose amaze kurabirana nta muzi gisigaranye. Bana banjye, niba mwumva uyu munsi mwumve kandi mushishoze. Simbabwiye byinshikuko ntacyo mutazi. Bana banjye, ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi, ngaho urukundo rwanjye rubasakaremo. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize.

Bana banjye, ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi. Bana banjye, uyu munsi wa none mbahaye inkunga yanjye y’umubyeyi kandi mbahaye umugisha.



----------------------------------------------------
, [ ]

[ Les reponses à ce Topic suivant l'arborescence ]
Ubutumwa bw'umubyeyi - mugisha (19/12/2007, 21H09)
> Thanks for the message - kigingi (06/01/2008, 20H36)
> Re : Thanks for the message - mugisha (18/01/2008, 18H55)
> Re : Thanks for the message - navigo (22/01/2008, 02H59)
> Re : Thanks for the message - mugisha (23/01/2008, 12H56)
> Re : Ubutumwa bw'Igisibo - mugisha (21/02/2008, 11H39)
> Re : Ubutumwa bw'Igisibo - mugisha (14/05/2008, 19H05)
> Re : Ubutumwa bw'Igisibo - mugisha (22/05/2008, 18H28)
> Re : Ubutumwa bw'Igisibo - mememe (16/06/2008, 22H12)
> Re : Ubutumwa bw'Igisibo - Mememe (16/06/2008, 22H47)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (04/07/2008, 18H47)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - uwimana (06/07/2008, 14H31)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - papun (08/07/2008, 13H47)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - bakame (10/07/2008, 16H50)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - umudacumura (10/07/2008, 19H02)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (15/07/2008, 20H42)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - uwimana2009 (12/08/2008, 15H38)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (20/08/2008, 03H15)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - 10017 (25/08/2008, 05H26)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - papun (07/09/2008, 10H49)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - Gaellak (11/09/2008, 13H56)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (22/09/2008, 17H13)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - papun (23/09/2008, 16H35)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - uwimana (24/09/2008, 13H57)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (29/09/2008, 21H36)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - gaellak (03/10/2008, 17H14)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - Mwihangane !!!! (18/10/2008, 00H21)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (27/10/2008, 19H16)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (16/11/2008, 20H48)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (17/12/2008, 23H13)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (15/01/2009, 20H38)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - uwimana (07/02/2009, 12H59)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (08/02/2009, 17H12)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - umwami (13/02/2009, 16H48)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (13/02/2009, 22H51)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - Uhirwa (24/02/2009, 10H53)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - umwami (03/03/2009, 12H41)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (15/05/2009, 13H43)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (13/08/2009, 16H36)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (07/09/2009, 22H48)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - madice (23/09/2009, 11H28)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (06/10/2009, 23H41)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - m'pere (12/10/2009, 22H29)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (12/11/2009, 23H36)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - SUGIRA (13/11/2009, 20H09)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (13/11/2009, 22H45)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (03/12/2009, 17H07)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - Mwinsetsa (03/12/2009, 21H12)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - Mwinsetsa (03/12/2009, 21H18)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - isaro2 (03/12/2009, 23H44)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - isaro2 (04/12/2009, 01H16)
> Re : A Isaros - nirere (04/12/2009, 14H55)
> Re : A Isaros - rushyi rw'inkuba (05/12/2009, 01H09)
> Re : A Isaros - isaro2 (09/12/2009, 01H54)
> Re : A Isaros - madice (12/12/2009, 01H17)
> Re : A Isaros - mwinsetsa (12/12/2009, 16H51)
> Noheli nziza - madice (24/12/2009, 13H51)
> Re : Noheli nziza - mugisha (31/12/2009, 01H07)
> Re : Noheli nziza - Uwimana (31/12/2009, 12H03)
> Re : Noheli nziza - Izere (31/12/2009, 13H01)
> Re : Noheli nziza - rushyi rw\'inkuba (27/01/2010, 16H04)
> Re : Noheli nziza - sugira (27/01/2010, 18H18)
> Re : 2010 - mugisha (29/01/2010, 22H25)
> Re : 2010 - mugisha (30/01/2010, 01H12)
> Re : 2010 - Izere (01/02/2010, 10H28)
> Re : 2010 - SUGIRA (03/02/2010, 09H09)
> Re : 2010 - Izere (03/02/2010, 18H33)
> Re : 2010 - KAREMERA (07/02/2010, 03H10)
> Re : 2010 - Sugira (09/02/2010, 19H25)
> Re : 2010 - mugisha (10/02/2010, 15H13)
> Re : 2010 - kigingi (11/02/2010, 15H34)
> Re : 2010 - Nyinawundi (12/02/2010, 21H26)
> Re : 2010 - Sugira (13/02/2010, 10H38)
> Re : 2010 - uwimana (20/02/2010, 21H37)
> Re : 2010 - mugisha (07/03/2010, 22H56)
> Re : 2010 - mugisha (09/04/2010, 23H45)
> Re : 2010 - gitimujisho (12/04/2010, 09H49)
> Re : 2010 - Sugira (13/04/2010, 07H56)
> Re : 2010 - gitimujisho (13/04/2010, 09H00)
> umva ubutumwa - madice (15/04/2010, 14H20)
> Re : umva ubutumwa - gitimujisho (16/04/2010, 11H37)
> Re : umva ubutumwa - mugisha (29/04/2010, 22H25)
> Re : umva ubutumwa - inesta (30/04/2010, 08H48)
> rushyi rw'inkuba - bakame (06/05/2010, 10H50)
> Re : rushyi rw'inkuba - mugisha (15/05/2010, 17H56)
> Re : rushyi rw'inkuba - mugisha (19/06/2010, 15H41)
> Re : rushyi rw'inkuba - Sugira (05/07/2010, 16H02)
> Re : rushyi rw'inkuba - mugisha (29/07/2010, 20H28)
> Re : rushyi rw'inkuba - binga (30/07/2010, 13H54)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (06/09/2010, 18H49)
> Re : Ubutumwa bushya - Sugira (18/10/2010, 09H32)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (30/10/2010, 11H35)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (28/11/2010, 16H58)
> Re : Ubutumwa bushya - madice (09/12/2010, 16H47)
> Re : Ubutumwa bushya - Uwimana (23/02/2011, 08H26)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (30/03/2011, 00H07)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (27/04/2011, 20H39)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (28/07/2011, 01H32)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (20/10/2011, 22H56)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (03/01/2012, 20H58)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (04/03/2012, 23H10)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (22/06/2012, 00H13)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (22/06/2012, 00H17)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (11/08/2012, 14H21)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (26/09/2012, 10H47)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (31/10/2012, 11H14)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (06/11/2012, 17H33)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (19/12/2012, 17H34)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (31/12/2012, 10H09)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (19/02/2013, 10H52)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (17/05/2013, 13H41)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (26/05/2013, 02H07)
> Re : Ubutumwa bushya - madice (29/05/2013, 17H07)
> Re : Ubutumwa bushya - madice (29/05/2013, 17H17)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (18/06/2013, 21H05)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (18/06/2013, 21H12)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (18/06/2013, 21H16)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (18/06/2013, 21H21)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (09/07/2013, 11H28)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (22/07/2013, 12H57)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (08/08/2013, 03H30)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (03/09/2013, 23H28)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (04/09/2013, 12H55)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (30/09/2013, 22H37)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (07/12/2013, 00H42)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (26/12/2013, 15H18)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (15/02/2014, 23H57)
> Re : Ubutumwa bushya - mugsha (04/03/2014, 23H25)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (05/03/2014, 00H53)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (12/05/2014, 02H10)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (13/05/2014, 06H04)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (27/05/2014, 19H50)
> Re : Ubutumwa bushya - mugsha (01/08/2014, 20H52)
> Re : Ubutumwa bushya - mugsha (05/09/2014, 11H31)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (16/09/2014, 19H22)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (18/10/2014, 14H56)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (21/12/2014, 23H15)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (21/12/2014, 23H19)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (22/12/2014, 00H04)
> Re : Ubutumwa bushya - mugsha (05/03/2015, 21H14)
> Re : Ubutumwa bushya - gfdgfg (10/07/2015, 07H31)
> Re : atr&161;¡ì&166;sie pulmonaire et civ - xiaozhengm (08/03/2016, 07H17)
> Re : atr&161;¡ì&166;sie pulmonaire et civ - xiaozhengm (08/03/2016, 07H51)
> Re : atr&161;¡ì&166;sie pulmonaire et civ - xiaozhengm (08/03/2016, 07H57)
> Re : Ubutumwa bushya - amyk0904 (18/10/2017, 06H10)
> Re : Ubutumwa bushya - amyk0904 (18/11/2017, 17H36)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - leilei3915 (21/12/2017, 11H02)
> Re : Ubutumwa bushya - carlm50 (27/12/2017, 05H19)
> Re : Ubutumwa bushya - kakakaoo (23/06/2018, 03H29)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 10H38)
> Re : Ubutumwa bushya - kakakaoo (26/10/2018, 09H02)
> Re : Ubutumwa bushya - kakakaoo (26/10/2018, 09H56)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangdrtudrudri (25/07/2018, 05H54)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhang21 (06/09/2018, 10H41)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 10H35)
> Re : Pas de sujet - e9 (05/10/2018, 14H26)
> Re : Ubutumwa bushya - nannieh8 (04/02/2018, 05H16)
> Re : Ubutumwa bushya - kakakaoo (26/09/2018, 09H36)
> Re : Pas de sujet - z6 (05/10/2018, 14H29)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangdruid4 (06/09/2018, 10H46)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - theganda (13/09/2023, 11H45)
> Re : atr&161;¡ì&166;sie pulmonaire et civ - xiaozhengm (08/03/2016, 08H14)
> Re : atr&161;¡ì&166;sie pulmonaire et civ - xiaozhengm (08/03/2016, 08H21)
> jianbin1014 - jianbin1014 (13/10/2017, 10H31)
> Re : jianbin1014 - Rimsha Khan (06/04/2018, 20H21)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - amyk0904 (25/10/2017, 03H37)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - clintons9 (25/11/2017, 16H45)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - carlm50 (09/12/2017, 08H55)
> Re: pinture bmx urgen - hzx (13/04/2018, 06H55)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - qqq (10/04/2019, 10H37)
> Re : maman dun enfant cardiaque - jianbin0410 (10/04/2017, 09H34)
> Re : http://www.coachfactoryoutletstores.us.org - jianbin0531 (31/05/2017, 09H53)
> Re : http://www.coachfactoryoutletstores.us.org - jianbin0531 (31/05/2017, 12H28)
> Re : http://www.coachfactoryoutletstores.us.org - jianbin0531 (31/05/2017, 12H30)
> 20170729caihuali - 20170729caihuali (29/07/2017, 03H52)
> 20170729caihuali546 - 20170729caihuali546 (29/07/2017, 03H52)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - amyk0904 (15/11/2017, 03H47)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - amyk0904 (17/11/2017, 05H52)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - carlm50 (11/12/2017, 01H27)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - sarahw25 (29/12/2017, 19H50)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - swaqny (07/08/2018, 11H32)
> Re : Pas de sujet - e44 (05/10/2018, 14H26)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (23/06/2018, 04H44)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangryrdyrdu74 (25/07/2018, 05H46)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 10H40)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (26/09/2018, 08H49)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (26/10/2018, 09H18)
> Re : Pas de sujet - e5 (05/10/2018, 14H26)
> Re : UBUHANUZI BWA MAGAYANE BURENDA GUSOHORA - zhoyzhouyan88 (08/11/2018, 01H27)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - qqq (10/04/2019, 10H09)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - nannieh8 (04/02/2018, 05H58)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - nannieh8 (05/02/2018, 19H09)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - mnadeau9 (13/03/2018, 22H39)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - anshul2315 (17/06/2018, 16H15)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (23/06/2018, 04H42)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangseyseyre75 (25/07/2018, 05H47)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 10H42)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 10H59)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangseyse47 (06/09/2018, 10H46)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (26/09/2018, 08H32)
> Re : Pas de sujet - e22 (05/10/2018, 14H26)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - qqq (10/04/2019, 10H07)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (23/06/2018, 04H03)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangdruruirt56 (25/07/2018, 05H46)
> Re : maman dun enfant cardiaque - urdu poetry (28/07/2018, 21H18)
> Re : maman dun enfant cardiaque - urdu poetry (28/07/2018, 21H20)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 10H46)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangdrud4 (06/09/2018, 10H46)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (26/09/2018, 09H14)
> Re : Pas de sujet - sadsad (05/10/2018, 14H05)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (26/10/2018, 08H17)
> Re : Pas de sujet - e1 (05/10/2018, 14H26)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - 2018.11.08zhouyanhua (08/11/2018, 04H54)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - qqq (10/04/2019, 08H13)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - xxxxxx (10/11/2020, 09H25)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - memekgisel (25/01/2021, 23H59)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - memekgisel (26/01/2021, 00H01)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - slot joker gaming (26/02/2021, 19H33)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - bryant (07/06/2021, 21H36)
> https://adapoker303.cmonsite.fr/ - adapoker303 (18/09/2021, 23H30)
> Re : https://adapoker303.cmonsite.fr/ - Hilal Hilal (22/09/2021, 22H08)
> Re : https://adapoker303.cmonsite.fr/ - nandautami977 (25/09/2021, 18H15)
> Re : https://adapoker303.cmonsite.fr/ - Yeezy (30/09/2021, 18H38)
> contact help support - charlibilson (09/06/2022, 14H01)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - gatijakharpackersmov (02/10/2021, 19H46)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - yanmaneee (14/12/2021, 11H36)
> Re : yeezybigdeals - yanmaneee (14/12/2021, 11H53)
> roblox player exe - Alice Robert (07/02/2022, 12H36)
> Re : roblox player exe - Alice Robert (07/02/2022, 12H38)
> Re : roblox player exe - replica watches (18/03/2022, 08H20)
> Re : roblox player exe - bebas (20/04/2022, 06H25)
> Re : roblox player exe - anindya (21/04/2022, 07H56)
> cigar - glock 40 (08/06/2022, 12H53)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H01)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H02)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H03)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H06)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H08)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H10)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H23)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H25)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H27)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H31)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H34)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H38)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H41)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H43)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H46)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H48)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H50)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H52)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H55)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H58)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 14H00)
> Re : roblox player exe - tandon (23/09/2022, 16H15)
> Re : roblox player exe - delhidr (06/10/2022, 07H16)
> Re : roblox player exe - dkfkxbvjfd jhcd (11/07/2023, 17H37)
> Re : roblox player exe - dkfkxbvjfd jhcd23243 (11/07/2023, 17H38)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - KellyG88 (25/04/2022, 02H16)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - NAGAHOKI (25/04/2022, 07H48)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - nagahokixyz (23/05/2022, 06H12)
> contact help support - charlibilson (09/06/2022, 14H02)
> Re : contact help support - gadget (12/07/2022, 21H25)
> yt - ASDA2 (30/07/2022, 06H23)
> Re : yt - ARSIP SUMUT (21/08/2022, 13H42)
> Re : yt - baf (02/09/2022, 03H49)
> NAGAHOKI Situs Judi Online Terpercaya Dengan Bonus Terb - nagahoki (23/09/2022, 09H32)
> Tantehot Kumpulan Cerita Sex - tantehot (29/09/2022, 08H58)
> Tantehot Kumpulan Cerita Sex - tantehot (29/09/2022, 09H14)
> Re : Tantehot Kumpulan Cerita Sex - cvnbv (12/10/2022, 16H51)
> Re : Tantehot Kumpulan Cerita Sex - ltobet (26/10/2022, 07H05)
> RE : RE : delta gun center - delta gun center (27/10/2022, 01H11)
> Re : RE : RE : delta gun center - Air Jordan Shoes (13/11/2022, 09H21)
> Re : RE : RE : delta gun center - Desmond007 (02/12/2022, 07H08)
> Re : RE : RE : delta gun center - bqseo (22/12/2022, 10H35)
> Re : yt - reloadsworld (11/04/2023, 17H31)
> Re : contact help support - lanata (30/12/2022, 10H35)
> Re : contact help support - asdas (31/12/2022, 18H18)
> Re : contact help support - papapi (26/01/2023, 04H10)
> Re : contact help support - dsouza (03/03/2023, 08H10)
> Re : contact help support - hengtoto tajir (24/05/2023, 09H48)
> Re : contact help support - yogabasicsguide (10/06/2023, 09H06)
> Re : contact help support - NIKITOGEL (23/08/2023, 10H24)
> Pandora Bracelets - nbwypk2 (27/10/2023, 03H02)
> Re : Pandora Bracelets - mrwick (25/03/2024, 01H34)


Note:
icone (A coté de [ Répondre ] ) : Permet de basculer entre les 2 modes de visualisation des messages.
Icone (A coté de la date ) : Permet d'éditer un message.

: le message en cours de lecture
: nouveau message
: le topic (sujet) de discution




© HIWIT tous droits réservés