[ Messages en cours de lecture ]
Sujet : Re : Ubutumwa bw'Igisibo Date : 21/02/2008, 11H39

Auteur :
mugisha
UBUTUMWA UMUBYEYI BIKIRA MARIYA YAHAYE BYISHIMO
KU ITARIKI YA 06/02/2008
-----------------------------------------

Umubyeyi Bikira Mariya yaje yishimye ariko atishimye cyane, nuko aranyitegereza, aransuhuza ,

Ati : « Uraho mwana wanjye ukomeje kwihanganira ibigeragezo byose uhura nabyo »
Nti : « Uraho Mama »
Ati : « Umeze ute ? »
Nti : « Mama, meze neza gahoro nawe urabibona, ibigeragezo ni byinshi cyane ariko ku mbaraga zanyu nzabitsinda.
Ati: "Mwana wanjye ihangane kandi igihe cyose wizere ko uri kumwe nanjye, ntabwo nzagutererana, gusa ninjya nguhamagara ujye uhita uhaguruka, aho ngutumye ujye uhita ugenda kuko utazaba uri wenyine".

Mama, uyu munsi ni wowe nshiman, ni wowe nizeye. Mama, rwose nzagukorera, nzakugwa inyuma kuko no kuba nkigejeje aya magingo ngihumeka umwuka w'abazima ni mwebwe.

Mwana wanjye ongera unsuhurize abana banjye bose ntawe urobanuye, uti nimugire amahoro kandi mugwize andi, urukundo rwanjye rubasakaremo. Bana banjye ngarutse kubasura ariko ndababaye. Mbabajwe cyane n'uko mutumva ibyo nkomeza kubabwira. Bana banjye sinababwira ko mbabaye cyangwa ko nishimye kandi ndi umubyeyi wanyu. Bana banjye ibikomeretsa umutima wanjye bikomeje kwiyongera hirya no hino muri kino gihugu cyanyu.

Mwana wanjye kino gisibo utangiye witonde uce bugufi kuko ngiye kukwerekamo ibintu byinshi kandi icyumweru cya mbere ngiye kukohereza i Kibeho aho ugiye gupfukama upfukamira abantu benshi uri imbere y'umusaraba usabira abantu b'ingeri zose: abarwayi, abatagira kivurira, abihebye, abihayimana, usabira na Kiliziya yose kuko iratotezwa cyane kandi utibagiwe n'igihugu cyanyu n'Abanyarwanda cyane cyane abategetsi ubasabira guhinduka. Ubwo butumwa ndabugushinze cyane cyane muri kino gisibo.

Mama, ntabwo nshobora kubyinubira kandi mwarabinsezeranyije ariko kandi Mama, mu gisibo cy'ubushize ntacyo nabaye ariko kino cyo ndabona bitoroshye kuko ngitangiranye n'imibabaro kuko ubushize iminsi ya mbere ntacyo yantwaye ariko kino cyo ndabona kizaba injyanamuntu. Ariko kandi Mama, ku mbaraga zanyu nzabishobora kandi Mama, n'ubundi ntabwo nigeze mbyinubira habe na gato kuko ntawakwinubira icyo mumuhaye kuko ndabizi natwe hano kuri ino si hariho igihe tuzirikana ububabare duhabwa, nanjye rero iyo niherereye nzirikana imibabaro mumpa ariko kandi Mama, uyu munsi nishyize mu biganza byanyu munkoreshe icyo mushaka. Yego ntabwo ari cyane uretse ko utari kumwe nawe ntacyo yakwimarira ariko kandi Mama, niba binagikomeza ndagusaba kwihangana kuko igisibo cy'umwaka ushize uretse ko ntawe nabibwiye burya igihe cyose numvaga umugongo undya, umubiri wose urimo ububabare ariko ngaceceka.

Mwana wanjye mbwirira abana banjye bose, uti muri kino gihe nimurusheho kwicisha bugufi, mwihane ibyaha byanyu, mwigorore n'abavandimwe banyu cyane cyane abo mudahuje ukwemera, musabe imbabazi kandi muzitange kuko igihe kirageze uwanze kubabarira nawe ntabwo azababarirwa, uwanze kugira impuhwe nawe ntazo azagirirwa kuko nta gihe ntababwiye. Bana banjye ibihe bibi birabugarije mugiye kumva intambara hirya no hino, imitingito hirya no hino, imyuzure hirya no hino kandi byaratangiye, mu gihugu cyanyu birabugarije kuko Shitani yarangije kukinjiramo. Ibyo kandi birahari kandi narabibabwiye. Igihe kirageze benshi mugiye guhindishwa umushyitsi mutahwe n'ubwoba.

Bana banjye igihugu cyanyu kirugarijwe, Shitani ikirimo yagishinzemo umuzi, impande zose zirugarijwe. Bana banjye igihe cyose mwitegure ko mugomba gutungurwa kandi nta gihe gisigaye, igihe ni iki murimo nta kindi mutegereje. Uwumva yumve utarumva ni akazi ke kuko naberetse byinshi ushaka ashishoze arebe aho ibintu bigeze. Bana banjye ndababwira igihe cyose ngo nimusenge kuko mutazi umunsi n'igihe muzatungurirwaho. Bana banjye ndababwira ko aho muri hose, ibyo mukora byose, ntimukinubire umusaraba mufite kuko uzakurikira umwana wanjye wese azahura n'ibigeragezo kandi igihe cyose azaba afite umusaraba igihe cyose adashobora kwinubira. Bana banjye ndababwira aho muri hose, mubyo mukora byose, mujye mumenya kuzirikana kuko akenshi mukunze kurangara, ari mu masengesho, ari no mu bindi mukora.

Bana banjye ntimwibwire ko igihe nababwiye nzongera kwivuguruza kuko ibyo nababwiye igihe gishize ni kirekire turi kumwe ariko ndabona nta na kimwe kiriyongera; none rero bana banjye nimureke ibyavuzwe byose byuzuzwe kuko ntacyo mutazi. Bana banjye nimusabe muzahabwa, nimukomange muzakingurirwa, mushakashake muzaronka ariko nyamara bana banjye muranga kumva mugifite umwanya muzifuza kumva ntawe ubabwira. Bana banjye ntimugire ngo igihe cyose tuzahorana nyamara hari igihe nzabasezeraho nkagenda ariko bamwe bazabyibagirwa abandi bazabyibuka kuko bazaba bafite urumuri. Bana banjye mwakumvise tukiri kumwe ko nabatumyeho kenshi!

Ariko Mama, kwibagirwa bibaho bitewe n'uko iyo udaherukana n'umuntu akenshi iyo hashize igihe kirekire uribagirwa ariko iyo muhorana urushaho kumuzirikana ukamwibuka. Namwe rero Mubyeyi igihe muzaba mwaradusezeye simbizi nimwe muzi uko bizamera. Mama, ubushize mwanteje indwara iranzengereza nyoberwa iyo ariyo, umbajije nkamubwira ngo ni malariya, ni amibe ariko aho munsobanuriye narishimye ariko rero burya sinabaga mbeshye kuko kenshi nicecekeraga nkaryumaho kuko n'uwambazaga wese namubwiraga ko ari malariya. Ariko kandi Mama, nzi ko nifatanyije namwe kandi buri gisibo cyose mwambwiye ko ngomba kuzirikana ububabare bw'umwana wawe. Ariko Mama, ntabwo byambereye igitangaza keretse ububabare mwampaye aribwo bwa mbere mbubonye. Bitewe rero n'uko atari ubwa mbere ntabwo ubwo mfite bwambereye igitangaza kuko iyo umuntu amenyeranye n'ikintu ntabwo agira ubwoba. Urebye kenshi ni ugucumbagira ariko kandi bitewe n'uko mba mvuga ngo muzaza vuba umuntu arushaho kwizera ntahangayike kuko agiye guhangayika yapfa. Nkanjye rero ntabwo mpangayika kandi mumpora hafi kuko ni nishyize mu maboko yanyu kuko ku bwanjye ntacyo nakwimarira kuko nzi ko igihe cyose ngendera ku mbaraga zanyu kuko mutubwira, muti unsaba nzamuha n'ukomanga azakingurirwa. Ibyo byose rero iyo kenshi twicaye twiherereye dukunda kubizirikana. Erega ntawe ubura kuzirikana areba urupfu umwana wawe yapfuye. Ntabwo yapfuye urupfu rwiza, uretse ko twe tutibaza.

None se mwana wanjye impamvu ubabaye ni iyihe?

Mama, impamvu mbabaye ni uko uyu munsi mwaje mubabaye, nta byishimo mufite na bike ariko se Mama, nk'ubwo se mubabajwe ni iki?

Mwana wanjye mbabajwe na kino gihugu cyanyu cyanze guhinduka nkaba mbona abana banjye benshi bagiye gushira.

Mama nanjye uyu munsi ndababaye kubera ibintu bibi mukomeje kunyereka n'ukuntu mbona mumeze, mbona ukuntu umwana wawe ababaye; kuko nta kuntu wareba uwo muri kumwe ababaye ngo nawe wishime. Erega burya kereka utazi kureba, kugira ngo umuntu abone mubabaye no kubona mwishimye umuntu abona ntakundi yabivuga. Mama, ntawabyifuza ariko kandi amaso yabarebye kandi yarebye ibyiza yumva atasubira kureba ibintu bibi kuko areba ibibi bigatuma ushavura cyane, umuntu yakwibuka uko muba mumeze nk'uko nguko nababonye akarushaho kubabara.

Bana banjye nimumenye y'uko igihe cyose, aho muri hose, ntabwo mugomba kutwihisha kuko ari imbere, ari inyuma hose turabareba kandi bana banjye murajye mutinya ijisho mutareba kandi ryo ribareba imbere n'inyuma kandi ribatanga kureba ibyo mutabona. Bana banjye nimwitonde kandi musabe ingabire y'ubushishozi kuko nababwiye kenshi ko aho ndi n'umwanzi aba ahari arekereje kubayobya. Nimusabe rero urumuri, musabe imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo mubashe gusobanukirwa.

Bana banjye nababuriye kenshi nyamara ntimwibwire y'uko ntababwiye. Ese none bana banjye nk'ubungubu ko mbona abenshi mukomeje kwifuza ibitangaza uwababaza ibitangaza bisumbye ibyo muhora mureba buri gihe ni bingahe? Mwisaba ibitangaza ahubwo nimusabe gukomera kuko nukomera uzabona ibisumbye ibitangaza ushaka.

Bana banjye nimusenge kuko urugendo rwanyu rukiri rurerure. Ese bana banjye muzi mwari mwagera hehe? Bana banjye ndababwira igihe cyose, igihe turi kumwe ko mugomba kunsaba nyamara bana banjye bamwe ndabona mwaranteye umugongo jye n'umwana wanjye kuko benshi ntibazirikana ko umwana wanjye yigeze akandagira muri kino gihugu cyanyu. Ese bana banjye ikindi mugitegereje ni ikihe? Mwisaba ibishya kandi n'ibya mbere nta nakimwe muramenya. Ese ujya gusaba ibishya, mbabajije ibya mbere mwasubiza bingahe? Niyo mpamvu rero mutagomba kwinuba kubera ko abenshi bari kuvuga ngo nta gihinduka nyamara ibyo mpora mbabwira buri gihe nibyo nongera kubasubiriramo; nyamara kandi bana banjye mbibabwiye kenshi ko igihe usaba utagombera gusaba ibishya kandi si ubwa mbere mbivuga kuko hahirwa uwo naje nsanga akanyakira hamwe n'umwana wanjye.

Ikindi kandi bana banjye ndababwira igihe tuba turi kumwe ibyo mukora byose, mugomba kwegera umwana wanjye kugira ngo mumubwire ibyo mushaka. Bana banjye umwana wanjye mwimusubiza inyuma kuko ariwe ubagejeje aa magingo. Ikindi kandi bana banjye ntimukavuge ngo muratotezwa kuko hahirwa abatoterezwa ijambo ry'Imana kuko aho kugira ngo utoterezwe ubusa kabone uzi yuko utoterezwa ukuri.

Ariko se Mama, ubu urabona ntananiwe. Mama, ndumva naniwe, ariko oya ntabwo nshobora kwanga bitewe n'uko muba mubimpaye kandi ndumva nta n'ahantu nabihera uretse ko iyo mumpaye byinshi mu minsi ikurikiyeho numva ntazi ukuntu meze. Ese Mama, ko uvuze ngo ndikwisekera ubu ndasetse. Nyamara nigiriye gutya byonyine. Ariko kandi Mama, nziko nta muteto turi kumwe hamwe nawe. Ariko rero burya ni uko iwacu dukunda kwisekera cyane, n'iyo ubonye umuntu ubabaye ahubwo wowe ntuzirikana ko anababaye sinzi ibiza bikagusekesha, numva rero arimwe munshyiramo ibyo byishimo kuko mumbwira ngo igihe cyose njye mpora nishimye. Ariko rero Mama, akenshi iyo mbabonyye ndushaho kwumva turi kumwe. Yego n'ubundi ntabwo njya mvuga ko tutari kumwe ariko iyo mbabonye numva ku mutima wanjye ntazi ukuntu hameze, numva nishimye, nkumva koko ko igihe cyose mpora nishyize mu maboko yanyu.

Mwana wanjye ongera umbwirire abana banjye bose, uti ishyamba si ryeru, uyu mwaka si mwiza, urimo ibintu bibi cyane. Mbisubiyemo, harimo amarira menshi kuko ibyo nababwiye byose byarasohoye ntagisigaye. Uwumva yumve kuko murugarijwe impande zose, Shitani yabinjiyemo ndetse no muri Kiliziya ubu yashinze umuzi. Ubu hirya no hino iri kujarajaza abana banjye benshi. Aho mugeze muri kino gihe mu icuraburindi ntabwo mubona yarangije kubahuma amaso, kandi bana banjye ibyo twababwiye kera byose bigomba gusohora byose, bigomba kuzuzwa uko twabivuze. Mwanze kumva mbere na mbariro ariko noneho mugiye kumvishwa n'ikibando.

Bana banjye igihe cyo gupfusha ubusa mwarakibonye gihagije ariko noneho igihe kirageze ngiye kwishungurira inyangamugayo zizankorera uko bikwiye. Erega bana banjye ndabakunda, ndabakunda ariko ntabwo nanga umunyabyaha ahubwo nanga icyaha. Bana banjye rero nimwisubireho mwitandukanye n'icyaha nanjye niteguye kubakira, niyo mpamvunkomeje kuza hagari yanyu mbasaba kwisubiraho, gutanga imbabazi no kuzisaba kuko mbona hirya no hino mu gihugu mukomeje guhembera umujinya, mukomeje gushakisha ku buryo bwose uko mushinja bagenzi banyu ibyo mutahagazeho, ariko noneho bana banjye uwumva yumve amazi agiye kurenga inkombe. Bana banjye mwumva ibyo mbabwira nimupfukame muhare amavi kuko nanjye ndapfukamye ndikuyahara mbasabira kugira ngo hazagire urokoka.

Mwana wanjye ongera ubambwirire, uti Abanyarwanda murakunzwe ariko ntimubimenya.

Bana banjye ndababwira ariko ntimwumva kuko mutekereza ko arimwe mwibeshejeho kandi mubeshejweho n'Imana. Bana banjye nabahaye intebe ngo mwicareho ariko kugeza ubu ntimuzi uwayibahaye, ntimuzi uwayibicajeho uwo ariwe. Mushatse muzirikane ko ntacyo murusha abandi, ndabona mudamaraye ariko igihe kirageze cyo kuyamburwa kuko igihugu si icyanyu, ni icyanjye n'umwana wanjye ntawundi. Uwumva yumve si ubwa mbere mbibabwira ariko noneho ubutumwa bugeze ku iherezo.

Erega bana banjye inzira y'Imana iraruhije, ni ukubabara, ibitotezo, ibitutsi. Intashyo tubahaye uyu munsi ni ugushengerera, abadashengerera baragana he? Niba mushaka amahoro nimubanze muyatuze mu mitima yanyu ikindi kandi bana banjye mbasaba nimusengere igihugu cyanyu n'umukuru wacyo Perezida kuko arakomerewe kandi mumbabarire musabe imbabazi, mugire urukundo. Simwe mbwiye gusa mbwiye n'abari inyuma y'igihugu kuko nabo ndabona nta rukundo bafite. Bana banjye mugire igikorwa cy'urukundo, mufashe bagenzi banyu bababaye, mubahe batari bubishyure kuko namwe mudusaba tukabaha ntacyo muduhaye.

Mama, uyu munsi turabashimiye n'umutima wacu wose kuko kenshi twari duhagaritse imitima kubera ibicumuro byacu. Yego nta ntungane ibaho buri muntu wese arakosa kandi akarangara ariko ndishimye kuko umbwiye, uti abashoboye kwegera umwana wanjye uyu munsi ndabababariye. Biranejeje cyane, urakoze Mama.

Erega bana banjye ikibazo mugira ni uko umuntu amenya iby'undi ibye yabyibagiwe.

None rero Mama, muri kano kanya turagusaba imbaraga zo gukomera mu kwemera kandi buri muntu akireba akareka kureba mugenzi we. Rwose niba ubona tubikwiye turabigusabye.

Bana banjye uyu munsi naje mbabaye kubera ko ibyo mpora mbabwira igihe cyose mutabikora ariko kandi mbanishimiye kubabona. Bana banjye muramenye sinzabe nyamwisiga ngo nisange namwe kandi ntimuzabe baburamwaje. Muramenye kandi ntimuzabe inzinduramaguru gusa ngo mube inzimbwamagambo. Igihe cyose mujye mumenya kuvugisha ukuri kuko ukuri kurakiza. Bana banjye ngaho mubane nanjye urukundo rwanjye rubakomeze. Ngaho mugire amahoro kandi mugwize andi.

Bana banjye mbahaye umugisha ku izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina. Bana banjye ngaho murakoze murakagira Imana.
__________________________
, [ ]

[ Les reponses à ce Topic suivant l'arborescence ]
Ubutumwa bw'umubyeyi - mugisha (19/12/2007, 21H09)
> Thanks for the message - kigingi (06/01/2008, 20H36)
> Re : Thanks for the message - mugisha (18/01/2008, 18H55)
> Re : Thanks for the message - navigo (22/01/2008, 02H59)
> Re : Thanks for the message - mugisha (23/01/2008, 12H56)
> Re : Ubutumwa bw'Igisibo - mugisha (21/02/2008, 11H39)
> Re : Ubutumwa bw'Igisibo - mugisha (14/05/2008, 19H05)
> Re : Ubutumwa bw'Igisibo - mugisha (22/05/2008, 18H28)
> Re : Ubutumwa bw'Igisibo - mememe (16/06/2008, 22H12)
> Re : Ubutumwa bw'Igisibo - Mememe (16/06/2008, 22H47)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (04/07/2008, 18H47)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - uwimana (06/07/2008, 14H31)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - papun (08/07/2008, 13H47)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - bakame (10/07/2008, 16H50)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - umudacumura (10/07/2008, 19H02)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (15/07/2008, 20H42)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - uwimana2009 (12/08/2008, 15H38)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (20/08/2008, 03H15)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - 10017 (25/08/2008, 05H26)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - papun (07/09/2008, 10H49)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - Gaellak (11/09/2008, 13H56)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (22/09/2008, 17H13)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - papun (23/09/2008, 16H35)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - uwimana (24/09/2008, 13H57)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (29/09/2008, 21H36)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - gaellak (03/10/2008, 17H14)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - Mwihangane !!!! (18/10/2008, 00H21)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (27/10/2008, 19H16)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (16/11/2008, 20H48)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (17/12/2008, 23H13)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (15/01/2009, 20H38)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - uwimana (07/02/2009, 12H59)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (08/02/2009, 17H12)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - umwami (13/02/2009, 16H48)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (13/02/2009, 22H51)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - Uhirwa (24/02/2009, 10H53)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - umwami (03/03/2009, 12H41)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (15/05/2009, 13H43)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (13/08/2009, 16H36)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (07/09/2009, 22H48)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - madice (23/09/2009, 11H28)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (06/10/2009, 23H41)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - m'pere (12/10/2009, 22H29)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (12/11/2009, 23H36)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - SUGIRA (13/11/2009, 20H09)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (13/11/2009, 22H45)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - mugisha (03/12/2009, 17H07)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - Mwinsetsa (03/12/2009, 21H12)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - Mwinsetsa (03/12/2009, 21H18)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - isaro2 (03/12/2009, 23H44)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - isaro2 (04/12/2009, 01H16)
> Re : A Isaros - nirere (04/12/2009, 14H55)
> Re : A Isaros - rushyi rw'inkuba (05/12/2009, 01H09)
> Re : A Isaros - isaro2 (09/12/2009, 01H54)
> Re : A Isaros - madice (12/12/2009, 01H17)
> Re : A Isaros - mwinsetsa (12/12/2009, 16H51)
> Noheli nziza - madice (24/12/2009, 13H51)
> Re : Noheli nziza - mugisha (31/12/2009, 01H07)
> Re : Noheli nziza - Uwimana (31/12/2009, 12H03)
> Re : Noheli nziza - Izere (31/12/2009, 13H01)
> Re : Noheli nziza - rushyi rw\'inkuba (27/01/2010, 16H04)
> Re : Noheli nziza - sugira (27/01/2010, 18H18)
> Re : 2010 - mugisha (29/01/2010, 22H25)
> Re : 2010 - mugisha (30/01/2010, 01H12)
> Re : 2010 - Izere (01/02/2010, 10H28)
> Re : 2010 - SUGIRA (03/02/2010, 09H09)
> Re : 2010 - Izere (03/02/2010, 18H33)
> Re : 2010 - KAREMERA (07/02/2010, 03H10)
> Re : 2010 - Sugira (09/02/2010, 19H25)
> Re : 2010 - mugisha (10/02/2010, 15H13)
> Re : 2010 - kigingi (11/02/2010, 15H34)
> Re : 2010 - Nyinawundi (12/02/2010, 21H26)
> Re : 2010 - Sugira (13/02/2010, 10H38)
> Re : 2010 - uwimana (20/02/2010, 21H37)
> Re : 2010 - mugisha (07/03/2010, 22H56)
> Re : 2010 - mugisha (09/04/2010, 23H45)
> Re : 2010 - gitimujisho (12/04/2010, 09H49)
> Re : 2010 - Sugira (13/04/2010, 07H56)
> Re : 2010 - gitimujisho (13/04/2010, 09H00)
> umva ubutumwa - madice (15/04/2010, 14H20)
> Re : umva ubutumwa - gitimujisho (16/04/2010, 11H37)
> Re : umva ubutumwa - mugisha (29/04/2010, 22H25)
> Re : umva ubutumwa - inesta (30/04/2010, 08H48)
> rushyi rw'inkuba - bakame (06/05/2010, 10H50)
> Re : rushyi rw'inkuba - mugisha (15/05/2010, 17H56)
> Re : rushyi rw'inkuba - mugisha (19/06/2010, 15H41)
> Re : rushyi rw'inkuba - Sugira (05/07/2010, 16H02)
> Re : rushyi rw'inkuba - mugisha (29/07/2010, 20H28)
> Re : rushyi rw'inkuba - binga (30/07/2010, 13H54)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (06/09/2010, 18H49)
> Re : Ubutumwa bushya - Sugira (18/10/2010, 09H32)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (30/10/2010, 11H35)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (28/11/2010, 16H58)
> Re : Ubutumwa bushya - madice (09/12/2010, 16H47)
> Re : Ubutumwa bushya - Uwimana (23/02/2011, 08H26)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (30/03/2011, 00H07)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (27/04/2011, 20H39)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (28/07/2011, 01H32)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (20/10/2011, 22H56)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (03/01/2012, 20H58)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (04/03/2012, 23H10)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (22/06/2012, 00H13)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (22/06/2012, 00H17)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (11/08/2012, 14H21)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (26/09/2012, 10H47)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (31/10/2012, 11H14)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (06/11/2012, 17H33)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (19/12/2012, 17H34)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (31/12/2012, 10H09)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (19/02/2013, 10H52)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (17/05/2013, 13H41)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (26/05/2013, 02H07)
> Re : Ubutumwa bushya - madice (29/05/2013, 17H07)
> Re : Ubutumwa bushya - madice (29/05/2013, 17H17)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (18/06/2013, 21H05)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (18/06/2013, 21H12)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (18/06/2013, 21H16)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (18/06/2013, 21H21)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (09/07/2013, 11H28)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (22/07/2013, 12H57)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (08/08/2013, 03H30)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (03/09/2013, 23H28)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (04/09/2013, 12H55)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (30/09/2013, 22H37)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (07/12/2013, 00H42)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (26/12/2013, 15H18)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (15/02/2014, 23H57)
> Re : Ubutumwa bushya - mugsha (04/03/2014, 23H25)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (05/03/2014, 00H53)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (12/05/2014, 02H10)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (13/05/2014, 06H04)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (27/05/2014, 19H50)
> Re : Ubutumwa bushya - mugsha (01/08/2014, 20H52)
> Re : Ubutumwa bushya - mugsha (05/09/2014, 11H31)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (16/09/2014, 19H22)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (18/10/2014, 14H56)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (21/12/2014, 23H15)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (21/12/2014, 23H19)
> Re : Ubutumwa bushya - mugisha (22/12/2014, 00H04)
> Re : Ubutumwa bushya - mugsha (05/03/2015, 21H14)
> Re : Ubutumwa bushya - gfdgfg (10/07/2015, 07H31)
> Re : atr&161;¡ì&166;sie pulmonaire et civ - xiaozhengm (08/03/2016, 07H17)
> Re : atr&161;¡ì&166;sie pulmonaire et civ - xiaozhengm (08/03/2016, 07H51)
> Re : atr&161;¡ì&166;sie pulmonaire et civ - xiaozhengm (08/03/2016, 07H57)
> Re : Ubutumwa bushya - amyk0904 (18/10/2017, 06H10)
> Re : Ubutumwa bushya - amyk0904 (18/11/2017, 17H36)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - leilei3915 (21/12/2017, 11H02)
> Re : Ubutumwa bushya - carlm50 (27/12/2017, 05H19)
> Re : Ubutumwa bushya - kakakaoo (23/06/2018, 03H29)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 10H38)
> Re : Ubutumwa bushya - kakakaoo (26/10/2018, 09H02)
> Re : Ubutumwa bushya - kakakaoo (26/10/2018, 09H56)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangdrtudrudri (25/07/2018, 05H54)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhang21 (06/09/2018, 10H41)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 10H35)
> Re : Pas de sujet - e9 (05/10/2018, 14H26)
> Re : Ubutumwa bushya - nannieh8 (04/02/2018, 05H16)
> Re : Ubutumwa bushya - kakakaoo (26/09/2018, 09H36)
> Re : Pas de sujet - z6 (05/10/2018, 14H29)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangdruid4 (06/09/2018, 10H46)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - theganda (13/09/2023, 11H45)
> Re : atr&161;¡ì&166;sie pulmonaire et civ - xiaozhengm (08/03/2016, 08H14)
> Re : atr&161;¡ì&166;sie pulmonaire et civ - xiaozhengm (08/03/2016, 08H21)
> jianbin1014 - jianbin1014 (13/10/2017, 10H31)
> Re : jianbin1014 - Rimsha Khan (06/04/2018, 20H21)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - amyk0904 (25/10/2017, 03H37)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - clintons9 (25/11/2017, 16H45)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - carlm50 (09/12/2017, 08H55)
> Re: pinture bmx urgen - hzx (13/04/2018, 06H55)
> Re : Ubutumwa bw'ibihe bya nyuma - qqq (10/04/2019, 10H37)
> Re : maman dun enfant cardiaque - jianbin0410 (10/04/2017, 09H34)
> Re : http://www.coachfactoryoutletstores.us.org - jianbin0531 (31/05/2017, 09H53)
> Re : http://www.coachfactoryoutletstores.us.org - jianbin0531 (31/05/2017, 12H28)
> Re : http://www.coachfactoryoutletstores.us.org - jianbin0531 (31/05/2017, 12H30)
> 20170729caihuali - 20170729caihuali (29/07/2017, 03H52)
> 20170729caihuali546 - 20170729caihuali546 (29/07/2017, 03H52)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - amyk0904 (15/11/2017, 03H47)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - amyk0904 (17/11/2017, 05H52)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - carlm50 (11/12/2017, 01H27)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - sarahw25 (29/12/2017, 19H50)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - swaqny (07/08/2018, 11H32)
> Re : Pas de sujet - e44 (05/10/2018, 14H26)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (23/06/2018, 04H44)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangryrdyrdu74 (25/07/2018, 05H46)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 10H40)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (26/09/2018, 08H49)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (26/10/2018, 09H18)
> Re : Pas de sujet - e5 (05/10/2018, 14H26)
> Re : UBUHANUZI BWA MAGAYANE BURENDA GUSOHORA - zhoyzhouyan88 (08/11/2018, 01H27)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - qqq (10/04/2019, 10H09)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - nannieh8 (04/02/2018, 05H58)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - nannieh8 (05/02/2018, 19H09)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - mnadeau9 (13/03/2018, 22H39)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - anshul2315 (17/06/2018, 16H15)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (23/06/2018, 04H42)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangseyseyre75 (25/07/2018, 05H47)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 10H42)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 10H59)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangseyse47 (06/09/2018, 10H46)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (26/09/2018, 08H32)
> Re : Pas de sujet - e22 (05/10/2018, 14H26)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - qqq (10/04/2019, 10H07)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (23/06/2018, 04H03)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangdruruirt56 (25/07/2018, 05H46)
> Re : maman dun enfant cardiaque - urdu poetry (28/07/2018, 21H18)
> Re : maman dun enfant cardiaque - urdu poetry (28/07/2018, 21H20)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 10H46)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangdrud4 (06/09/2018, 10H46)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (26/09/2018, 09H14)
> Re : Pas de sujet - sadsad (05/10/2018, 14H05)
> Re : Ubutumwa bw'umubyeyi - kakakaoo (26/10/2018, 08H17)
> Re : Pas de sujet - e1 (05/10/2018, 14H26)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - 2018.11.08zhouyanhua (08/11/2018, 04H54)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - qqq (10/04/2019, 08H13)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - xxxxxx (10/11/2020, 09H25)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - memekgisel (25/01/2021, 23H59)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - memekgisel (26/01/2021, 00H01)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - slot joker gaming (26/02/2021, 19H33)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - bryant (07/06/2021, 21H36)
> https://adapoker303.cmonsite.fr/ - adapoker303 (18/09/2021, 23H30)
> Re : https://adapoker303.cmonsite.fr/ - Hilal Hilal (22/09/2021, 22H08)
> Re : https://adapoker303.cmonsite.fr/ - nandautami977 (25/09/2021, 18H15)
> Re : https://adapoker303.cmonsite.fr/ - Yeezy (30/09/2021, 18H38)
> contact help support - charlibilson (09/06/2022, 14H01)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - gatijakharpackersmov (02/10/2021, 19H46)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - yanmaneee (14/12/2021, 11H36)
> Re : yeezybigdeals - yanmaneee (14/12/2021, 11H53)
> roblox player exe - Alice Robert (07/02/2022, 12H36)
> Re : roblox player exe - Alice Robert (07/02/2022, 12H38)
> Re : roblox player exe - replica watches (18/03/2022, 08H20)
> Re : roblox player exe - bebas (20/04/2022, 06H25)
> Re : roblox player exe - anindya (21/04/2022, 07H56)
> cigar - glock 40 (08/06/2022, 12H53)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H01)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H02)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H03)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H06)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H08)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H10)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H23)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H25)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H27)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H31)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H34)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H38)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H41)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H43)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H46)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H48)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H50)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H52)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H55)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 13H58)
> Re : roblox player exe - delhidr (27/07/2022, 14H00)
> Re : roblox player exe - tandon (23/09/2022, 16H15)
> Re : roblox player exe - delhidr (06/10/2022, 07H16)
> Re : roblox player exe - dkfkxbvjfd jhcd (11/07/2023, 17H37)
> Re : roblox player exe - dkfkxbvjfd jhcd23243 (11/07/2023, 17H38)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - KellyG88 (25/04/2022, 02H16)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - NAGAHOKI (25/04/2022, 07H48)
> Re : http://www.michaelkorsoutlet-online.us.org - nagahokixyz (23/05/2022, 06H12)
> contact help support - charlibilson (09/06/2022, 14H02)
> Re : contact help support - gadget (12/07/2022, 21H25)
> yt - ASDA2 (30/07/2022, 06H23)
> Re : yt - ARSIP SUMUT (21/08/2022, 13H42)
> Re : yt - baf (02/09/2022, 03H49)
> NAGAHOKI Situs Judi Online Terpercaya Dengan Bonus Terb - nagahoki (23/09/2022, 09H32)
> Tantehot Kumpulan Cerita Sex - tantehot (29/09/2022, 08H58)
> Tantehot Kumpulan Cerita Sex - tantehot (29/09/2022, 09H14)
> Re : Tantehot Kumpulan Cerita Sex - cvnbv (12/10/2022, 16H51)
> Re : Tantehot Kumpulan Cerita Sex - ltobet (26/10/2022, 07H05)
> RE : RE : delta gun center - delta gun center (27/10/2022, 01H11)
> Re : RE : RE : delta gun center - Air Jordan Shoes (13/11/2022, 09H21)
> Re : RE : RE : delta gun center - Desmond007 (02/12/2022, 07H08)
> Re : RE : RE : delta gun center - bqseo (22/12/2022, 10H35)
> Re : yt - reloadsworld (11/04/2023, 17H31)
> Re : contact help support - lanata (30/12/2022, 10H35)
> Re : contact help support - asdas (31/12/2022, 18H18)
> Re : contact help support - papapi (26/01/2023, 04H10)
> Re : contact help support - dsouza (03/03/2023, 08H10)
> Re : contact help support - hengtoto tajir (24/05/2023, 09H48)
> Re : contact help support - yogabasicsguide (10/06/2023, 09H06)
> Re : contact help support - NIKITOGEL (23/08/2023, 10H24)
> Pandora Bracelets - nbwypk2 (27/10/2023, 03H02)
> Re : Pandora Bracelets - mrwick (25/03/2024, 01H34)


Note:
icone (A coté de [ Répondre ] ) : Permet de basculer entre les 2 modes de visualisation des messages.
Icone (A coté de la date ) : Permet d'éditer un message.

: le message en cours de lecture
: nouveau message
: le topic (sujet) de discution




© HIWIT tous droits réservés