[ Messages en cours de lecture ]
Sujet : Va mubwigunge!!! Date : 10/06/2010, 12H55
Auteur :
ibono
1. Umugabo yagiye muri Israel ajyanayo n’umugore we na nyirabukwe…bagezeyo nyirabukwe wari ushaje cyane aryamira ukuboko kw’abagore (arapfa). Umugabo agiye kureba abashinzwe gushyingura abantu, bamuca amafaranga menshi yanga kuyatanga, babonye ajijinganya baramubwira bati “erega impamvu duca menshi ni uko umuntu tumushyingura mu cyubahiro cyinshi…"

Umugabo arakomeza aranangira, avuga ko nyirabukwe agomba gushyingurwa mu rwa Gasabo. Umugore we abibonye biramushimisha cyane, dore ko umugabo we yari asanzwe azirana na nyirabukwe. Umugore ati “chéri, uri umwana mwiza pe!Nshimishijwe cyane n’uko wemeye ko mama ashyingurwa mu Rwanda n’ubwo bizaduhenda kurusha kumushyingura hano.”
Umugabo ati “iyo siyo mpamvu di! Hashize imyaka irenga 2000 hano bahashyinguye umugabo witwa Yezu, ahita azuka nyuma y’iminsi 3. Sinshaka ko ariko bigendekera mabukwe!!!

2. Umugore yabwiye umugabo we ati “chéri, ngufitiye inkuru 2: imbi n’inziza.” Umugabo aramwihorera, umugore arongera ati “iya mbere ni uko ngiye kwahukana…” Umugabo ahita amubaza ati “ok, inziza nayumvise. inkuru mbi se yo ni iyihe?”

3.Umusore yarikoze ajya gusura iwabo w'umukunzi mu kizungu. Agezeyo asanga ni mu kizungu koko bamwiteguye, bamutekera ibyo azi n'ibyo atarabona, na we si ukubyegera maze arabisumira nta na kimwe asize.

Mu mwanya azahage maze igihe yicetse mu ifoteye muri saro ubwo ababyeyi bamuhanze amaso ndetse n'amatwi nk'umukwe uzababyarira utwuzukuru mu minsi iri imbere.

Sibwo mu nda bitangiye bijaguye kubera kurya byinshi; atangira kumva wagira ngo hari match y'iteramakofi iri kubera mu gifu ariko cyane cyane mu mara kuko yumvaga imyuka itangiye kuba myinshi, inda iba umuduri.

Arihangana gato ariko yumva akeneye kugira umutuzo kugira ngo abone uko ashakisha concentration n'amagambo yo kwemeza sebukwe dore ko byari biri hafi ngo bamuhe umugeni.

Kera kabaye umuhungu aba arekuye umwuka wa mbere (umusuzi) ariko usohoka wiruka nk'isasu. Nuko ku bw'amahirwe wari urimo silencieux kubera ifoteye yari yicayemo.Yoooo!!.. si ukwiruhutsa yumva agaruye ubuzima ati ''mission accomplie''.

Nibwo yiruhukije ariko yagiye kumva yumva agahumuro nk'ak'injangwe imaze iminsi itatu ipfuye komonganye muri saro yose. Igikwerere cy'umuhungu gitangira kumva ko kirikoze. Hashize akanya ahita abona imbwa yabo yari yiryamiye hafi aho kuri tapis yeguye umutwe. Baba bayirebyeho.

Ubwo nyirabukwe ahita yibwirisha umugabo ati: "iyi Maxi yawe (iyo mbwa) isigaye iza no kuryama muri saro koko?" sebukwe akaba yarayikundaga cyane. Ubwo umusore ahita atwengera mu mutima ati: "buriya bagize ngo ni imbwa ibikoze kabisa?"

Sibwo noneho atewe bitunguranye kandi atiteguye ngo ashyiremo silencieux, maze umwuka wa kabiri waje muri loudspeaker urangira nka bombe ngo "popo po popo pooo....". Mu gihe nyirabukwe yifashe ku munwa n'amazuru, Sebukwe ahita ahagurukana umujinya ahita abura icyo amubwira ahubwo abwira imbwa ye ati: "Maxi igendere dore iyi nsoresore irashaka kukwanduza icyaha kandi uri umwere nari nabibonye!" Nuko umusore abura iyo akwirwa. Ariko yari yaje "gusura"daaa!?!?

4.HAR'UMU BOSI WABANAGA N'UKOZI WE ARIKO BOSI AKUNDA GUHUMEKERA HEPHFO (GUSURA) CYANE KANDI UMUKOZI WE AMUTINYA CYANE, N'UKO UMUNSI UMWE BOSI AGIYE KUKAZI, AGEZE HANZE YIBUKA KO YIBAGIWE IMFUGUZO Z'IBIRO N'UKO AHAMGARA UMUKOZI ARAZIMUTUMA, UMUKOZI AZIZANYE ARICECEKERA KUKO YANTINYAGA CYAANE BOSI WE. BOSI AHINDUKIYE ARAMUBONA ARAMUBAZA N'UMUJINYA MWINSHI ATI "WAJE RYARI KO NTABIMENYE" N'UKO UMUKOZI ARAMUSUBIZA ATI "NAJE KU MUSUZI WA 3 BOSS"

5. Umugabo umunsi umwe yoganye n'umwana we maze umwana anyerera mi isabune agiye kugwa afata igkoresho cya se (imboro) aba ararurokotse, maze se aramubwira ati: Ugize amahirwe sha! ubu se iyo uba woganye na nyoko wari gufata he?


dr.cyu

Profil membre
, [ ]

[ Les reponses à ce Topic suivant l'arborescence ]
Va mubwigunge!!! - ibono (10/06/2010, 12H55)
> Re : Va mubwigunge!!! - Ganza (10/06/2010, 19H48)
> Re : Va mubwigunge!!! - njyewe (11/06/2010, 18H43)
> Re : Va mubwigunge!!! - ibono (11/06/2010, 21H14)
> Re : Va mubwigunge!!! - njyewe (14/06/2010, 21H16)
> jianbin1014 - jianbin1014 (13/10/2017, 11H59)
> Re : Va mubwigunge!!! - meadc (21/11/2017, 04H44)
> Re : maman dun enfant cardiaque - shenyuhangrdurdu457 (25/07/2018, 05H42)
> Re : maman dun enfant cardiaque - hly (07/09/2018, 14H02)
> Download KMSPico - Marth JUlia (24/01/2022, 09H00)
> &47673;&53888;&53364;&47000;&49828; - &47673;&53888;&53364;&47000;&49828; (16/02/2023, 06H38)
> FDG - &47673;&53888;&44160;&49353; (16/02/2023, 06H38)
> fury - &50728;&52852;&47592; (16/02/2023, 07H30)
> sniper - &50728;&52852;&47592; (16/02/2023, 07H34)
> Re : Va mubwigunge!!! - &49836;&47215;&52964;&48036;&45768;&54000; (25/10/2023, 07H29)
> Re : Va mubwigunge!!! - nbwypk2 (27/10/2023, 01H46)
> Re : Va mubwigunge!!! - SADSDA (15/11/2023, 11H39)
> Re : Va mubwigunge!!! - &52852;&51648;&45432;&49324;&51060;&53944; (13/12/2023, 08H57)
> Re : Va mubwigunge!!! - &47924;&47308;&49828;&54252;&52768;&51473;&44228; (08/01/2024, 14H48)
> Re : Va mubwigunge!!! - &47924;&47308;&49828;&54252;&52768;&51473;&44228; (08/01/2024, 15H06)


Note:
icone (A coté de [ Répondre ] ) : Permet de basculer entre les 2 modes de visualisation des messages.
Icone (A coté de la date ) : Permet d'éditer un message.

: le message en cours de lecture
: nouveau message
: le topic (sujet) de discution




© HIWIT tous droits réservés